Ndoli Didas ushinzwe iby’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda yatangaje ko umuhigo ikigo akorera cyari kimaze igihe cyari ihaye, cyawesheje kuko cyatangije murandasi y’igisekuru cya gatanu, bita 5G.
Hari mu kiganiro we na bagenzi be bakorana mu buyobozi bukuru bwa MTN bahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri Tariki 10, Kamena, 2025.
Ubushobozi bwayo, nk’uko Ndoli abivuga, burahambaye kuko ishobora gufasha abaganga kubaga, igafasha imashini zo mu nganda no mu bindi bikorwa by’ikoranabuhanga mu bigo birimo n’ubwikorezi mu ndege.
Ati: “ 5G ni ikoranabuhanga rigezweho, ni urundi rwego tugezeho. Twari tumaze igihe dufite 4G, twarabanje 3G, ariko ubu noneho tugiye kuri 5G. Iyi ariko irenze kuba iyo gukoresha kuri telefoni gusa kuko izanye ubundi bushobozi butuma ibikorwa byinshi byakorwa aho bitashobokaga. Dufate urugero nko mu buvuzi. Umuganga ashobora kuba ari hano agakorana n’undi muganga uri mu kindi gice cy’isi bagashobora kubaga umurwayi”.
Avuga ko 5G ari yo ifasha muri iryo koranabuhanga kuko ifite ubutinde buto cyane, latency, bigafasha mu kuzamura umuvuduko wayo ari nawo utuma ibintu bikorwa vuba.
Ahandi avuga ko iriya murandasi izakora ni mu nganda harimo n’uruzakora inkingo.
Ndoli kandi avuga ko iryo koranabuhanga rizafasha u Rwanda mu buhinzi bukoresha ibyuma bita drones mu kuhira no gutera imiti yica imibu cyangwa izindi nigwahabiri zizengereza abantu.
Issa Nkusi ushinzwe gutunganya imikorere y’iminara n’ibindi bikoresho by’itumanaho muri MTN Rwanda avuga ko 5G izaba uburyo bwiza bwo gutegura iterambere ry’ikoranabuhanga u Rwanda rushaka kuzageraho mu gihe kiri imbere.
Hagati aho, avuga ko iri koranabuhanga ritari buhite risimbura irya 4G risanzwe, ahubwo ko bizagenda bisimburana buhoro buhoro.
Ibindi bihugu bya Afurika bisanganywe iri koranabuhanga ni Kenya, Nigeria, Botswana, Madagascar, Ethiopia, Afurika y’Epfo, Senegal, Gabon, Ibirwa bya Maurices, Zimbabwe, Misiri, Uganda, Lesotho, Ibirwa bya Seychelles na Ghana.
Abahanga mu ikoranabuhanga bavuga ko murandasi y’igisekuru cya gatanu irusha umuvuduko isanzwe y’igisekuru cya kane inshuro 20 ku isogonda.