Kuri uyu wa Kane ikigo gitanga serivisi z’itumanaho na murandasi, MTN Rwanda, cyatangije uburyo bise MTN Unicall, bukaba ari uburyo buzafasha abafite ibigo bikunze guhamagarwa n’abakiliya benshi cyangwa bifite abakozi benshi kujya bavugana bitabagoye kuko bizakoresha murandasi.
MTN Rwanda ivuga ko ari igikorwa batekereje kubera ko basanze ibyabaye mu gihe cya COVID-19 abakozi bateegetswe gukorera mu rugo byerekanye ko ari ngombwa ko abantu hababwa uburyo bwo gutumanaho butahenze kugira ngo akazi gukomeze.
Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe ibikorwa n’ubucuruzi witwa Didas Ndoli avuga ko bizeye ko buriya buryo buzanezeza abazabukoresha kandi ngo ku ikubitiro ntibuhenze.
Icyo abakiliya bashaka iriya Serivisi basabwa ni uko baba bafite telefoni zikoresha murandasi bita IP Phone.
Ati: “MTN Unicall ni uburyo twatangije bwo gufasha abakiliya guhamagarana bityo bagakora akazi kabo mu buryo bworoshye bukoresha ikoranabuhanga.”
Taarifa yamubajije icyo bizeza Abanyarwanda ku mitunganire ya buriya buryo cyane cyane ko basanzwe bavuga ko hari ubwo imirongo ya MTN icika, Ndoli asubiza ko ubu buryo bagiye gutangiza ari nta makemwa kuko babugerageje kenshi.
Ntahakana ko hari ubwo murandasi ishobora kugenda gahoro kubera ko ikoranabuhanga ari uko riteye, ariko yemeza ko hari icyizere kinini cy’uko bizakora neza.
Hari ikiganiro ubwanditsi bwa Taarifa bwigeze guha umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda atubwira impamvu zituma hari igihe umurongo wo guhamagaranaho ucika.
Kanda usome ikiganiro cyose…
Ikiganiro Cyihariye: Ibibazo RURA Yategetse MTN Gukemura Ibigeze he?