Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MTN Rwanda Yinjiye Ku Isoko Ry’Imari N’Imigabane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

MTN Rwanda Yinjiye Ku Isoko Ry’Imari N’Imigabane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2021 9:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

MTN Rwandacell Plc yabaye ikigo gishya ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, nyuma yo gushyiraho imigabane miliyari 1.3 Frw.

Iyi migabane 1.350.886.600 yashyizwe ku isoko igize 20% muri MTN Rwanda, yari isanzwe itunzwe n’abantu batandukanye binyuze mu kigo Crystal Telecom (CTL). Ni mu gihe 80% isigaye ari iya MTN Group yo muri Afurika y’Epfo, yo ikaba itari ku isoko.

Bisobanuye ko CTL izasezwa, abari abanyamigabane bayo bakaba abanyamigabane noneho muri MTN Rwandacell Plc mu buryo butaziguye.

Umugabane umwe muri MTN Rwandacell Plc watangiye ugurishwa 269 Frw. Ni igiciro cyahise gitumbagira, kuko umugabane wa CTL ku isoko ry’imari n’imigabane, ukwezi gushize kwapfundikiwe ugura 190 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita, yavuze ko gutangira gucuruza iyi migabane ku isoko bifite byinshi bivuze, kuko mu Rwanda ari ho MTN Group yatangiriye kwagukira mu mahanga, nyuma yo gushingwa mu 1994.

Yavuze ko nyuma yo gushyira imigabane ku isoko, ari amahirwe ahawe abanyarwanda ngo bashore imari muri iki kigo kijye kibaha inyungu buri mwaka hagendewe ku migabane bafitemo.

Mupita yavuze ko biteguye kugira uruhare mu kugera ku cyerekezo 2050 u Rwanda rufite.

Yavuze ko mu gushyira imigabane ku isoko, batari bagambiriye gukusanya amafaranga ku isoko ry’imari n’imigabane, ko ahubwo harimo no gufasha abari abanyamigabane na CTL.

Banagendeye ku masomo bamaze kubona mu bihugu bya Nigeria na Ghana, aho MTN yamaze gushyira imigabane ku isoko.

Ati “Mu bihe biri imbere, mu gihe haba hari ubukenerwe bwabyo cyangwa ubusabe bw’ikigo kigenzura uru rwego, bishobora kuzaba ngombwa ko dushyira ku isoko hejuru y’iyi 20%.”

Yavuze ko nko muri Ghana, MTN yashakaga kugurisha 30 ku ijana by’imigabane 98 ku ijana ifitemo, ariko ubwo bafunguraga igurisha basanga isoko rikeneye nibura 12 ku ijana, kandi 8 ku ijana ikenewe n’abashoramari b’abanyamahanga.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iki gikorwa kigaragaza icyizere MTN Group ifitiye ubukungu bw’u Rwanda.

Ati “Uku kujya ku isoko kwa MTN Rwandacell Plc kuzihutisha iterambere, kwagure isoko ryacu ry’imari n’imigabane. Kuzanaha amahirwe abari abanyamigabane ba Crystal Telecom kuba abanyamigabane muri MTN, ndetse bifungurire amarembo abashoramari ngo bashyire amafaranga mu iterambere rya MTN Rwandacell PLC.”

Yijeje ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu korohereza ishoramari ryaba iry’abenegihugu n’abanyamahanga, bijyanye n’icyerekezo 2050.

Minisitiri Ndagijimana yijeje ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanyije n’icyorezo cya COVID-19, hari icyizere ko buzazamuka 5.1% mu 2021, 7% mu 2022 na 7.8% mu 2023 na 2024.

Ibyo byose ngo binajyanye na gahunda u Rwanda rufite zirimo kubaka Kigali Financial Centre, urwego MTN ishobora gutangamo umusanzu.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mitwa Kaemba Ng’ambi, yavuze ko imyaka 23 bamaze mu Rwanda yabaye iy’ibyiza byinshi, aho kuva mu 1998, nyuma y’imyaka 10 bujuje abakiliya miliyoni imwe, mu 2010 batangiza ibikorwa birimo MTN Mobile Money.

Ubu ni uburyo bufasha abakiliya basaga miliyoni eshatu ku kwezi, ndetse ku munsi ishobora gukorerwaho imirimo igera kuri miliyoni ebyiri.

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Celestin Rwabukumba, yavuze ko amafaranga amaze gukusanywa binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda mu myaka icumi ishize asaga miliyari $1.1, ni ukuvuga hejuru ya 10% by’ubukungu bw’igihugu.

Amasosiyete amaze kugera kuri iri soko yose hamwe afite umusaruro mbumbe ungana na 39% by’ubukungu bw’igihugu, wakongeraho n’impapuro mpeshamwenda za leta bikagera kuri 47%.

Gusa ngo ubwitabire bw’abagura iyi migabane buracyari hasi, ku buryo iki kigo cyifuza ko nibura 50% by’ingo zo mu Rwanda bagana iri soko.

MTN Rwanda ifite gahunda yo gutanga inyungu ku migabane ingana na 50 % by’inyungu iba yabonetse mu mwaka.

Imibare ya MTN Rwanda igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2020 yungutse miliyari 20.2 Frw, zivuye kuri miliyari 6.8 Frw mu 2019, bingana n’izamuka rya 196.99%.

Ni igikorwa cyarimo na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana
Basobanuriwe uko izajya ikora
Ifoto y’abitabiriye uriya muhango
TAGGED:featuredIsoko ry'Imari n'ImigabaneMTN Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ahakoreraga MINIJUST N’Urukiko Rw’Ikirenga Hazasenywa Nyuma Ya CHOGM
Next Article Kuki Mu Rwanda Ibigo Bitsindira Ibihembo Mu Itangazamakuru ‘Bihora’ Ari Bimwe?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?