Dukurikire kuri

Mu mahanga

Ibihugu Bikize Kurusha Ibindi Muri Afurika Birashinjwa Iyezandonke

Published

on

Nigeria( ni iya mbere) na Afurika y’epfo( ni iya kabiri) nibyo bihugu bya mbere bikize muri Afurika. Ikigo mpuzamahanga gicunga inkomoko y’amafaranga ibihugu bikoresha kitwa Financial Action Task Force (FATF) cyabishinje kutaba inyangamugayo mu gucunga uko amafaranga abibikwamo kuko hari abyinjiramo agamije gutera inkunga iterabwoba n’iyezandonke.

Iyezandonke ni ijambo abagenzacyaha mu by’imari bahaye imikoreshereze y’amafaranga igamije kuyakuraho icyasha cy’aho aba yakomotse.

Ni uburyo abantu bafata amafaranga yavuye nko mu bucuruzi butemewe bw’intwaro( hari n’ubwemewe) bakayashora mu bikorwa byo gufasha abantu cyangwa ikindi kintu kiza.

Ni ukuvuga ko bafata iyo ndonke yaronswe binyuze mu cyaha, bakayeza binyuze mu kuyikoresha ibintu bigaragara ko bifite akamaro.

Ikigo Financial Action Task Force( gifite icyicaro mu Bufaransa) kivuga ko Nigeria na Afurika y’epfo ari ibihugu biri gutera imbere, ariko ikibazo ni uko hari amafaranga abashoramari babyo babona kandi bagakoresha batitaye mu gusuzuma niba yaraturutse mu biganza ‘bitarimo amaraso.’

Byombi byashizwe ku rutonde rw’ibihugu biri mu ibara ry’ikigina, iri rikaba ari ibara ritanga amanita mabi.

Abashoramari n’abandi bakora mu rwego rw’imari bazajya babanza barebe niba amafaranga aturuka cyangwa ajya Abuja cyangwa i Pretoria nta cyasha afite.

Bivuze ko na z’Ibigo mpuzamahanga by’imari bigomba kujya bibanza gusuzuma neza niba amafaranga bigiye kuguriza Africa y’Epfo cyangwa Nigeria atazakoreshwa mu buryo buhabanye n’amabwiriza agenwa na cya kigo twanditse haruguru.

Icyakora ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko buri kuvugana na biriya bihugu kugira ngo bikosore ibitagenda neza mu rwego rwabyo rw’imari.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntacyo ubuyobozi bw’ibi bihugu byombi bwari bwatangaje ku bikubiye muri iriya raporo.