MTN Rwandacell PLC Ikomeje Kunguka No Kuzamura Imikoranire N’Abakiliya

Imibare iva muri MTN Rwandacell PLC( MTN-Rwanda) igaragaza ko iki kigo cyungutse Miliyari 24,7 Frw mu gihembwe cya mbere y’ingengo yacyo y’imari, aya akaba ari amafaranga y’urwunguko rwose havanywemo imisoro n’ibindi byose.

Amafaranga MTN Rwandacell PLC yungutse yose ni Miliyari 50,9 Frw habariwemo byose.

Iby’uru rwunguko kandi byerekanwa n’imibare itangwa ku isoko ry’imigabane, Rwanda Stock Exchange.

Ubirebye mu rwego rw’ijanisha ubona ko urwunguko rw’iki kigo rwageze kuri 24.5% ni ukuvuga ya mafaranga yose yinjiye mu kigega cyayo ariko wakuramo ayo cyasigaranye nyuma yo gusora no kwishyura ibindi byose hagasigara urwunguko rwa 15.8% ni ukuvuga amafaranga yasigaye yose angana na miliyari 24.7$.

Muri Serivisi MTN Rwandacell PLC itanga ni ukuvuga izo guhamagara  n’izindi, zose zarazamutse.

Serivisi zo guhamagara zazamutse ku kigero cya 11.7%, serivisi zo gutanga murandasi (data) zizamuka ku kigero cya 13.8%  n’aho iza  mobile money zizamuka ku kigero cya 54.5%.

Igereranya ry’imikorere n’urwunguko rwa  MTN Rwandacell PLC hagati ya Werurwe 2022 na Werurwe 2021 rigaragaraza ko abantu 306,000 bashya babaye abakiliya b’iki kigo  bituma abakiliya b’iki kigo mu Rwanda barenga miliyoni esheshatu.

Ikindi ni uko abakoresha murandasi( data) zitangwa na MTN hagati ya Werurwe, 2021 na Werurwe, 2022, babaye abantu 453,000 bituma umubare wabo bose mu Rwanda ugera kuri miliyoni 2.2.

By’umwihariko ariko, ishami rya MTN rishinzwe kohereza no kwakira amafaranga( MTN Mobile Money) yazamuye imikorere ku kigero cya 12.1% bituma Abanyarwanda bakoresha iri koranabuhanga bagera kuri Miliyoni 3.8.

Igishimishije nk’uko abakozi muri MTN babyemeza ni uko uyu musaruro wazamutse mu gihe iki kigo n’ibindi muri rusange biri guhangana no kwivana mu ngaruka za COVID-19.

Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa MTN Rwandacell PLC witwa Mitwa yigeze guha ubwanditsi bwa Taarifa yavuze ko muri Guma mu Rugo zose, yakoze uko ashoboye ngo abakozi be babeho neza kuko ngo nibo nkingi z’umusaruro w’ikigo ayoboye.

Umuyobozi muri MTN ushinzwe imari n’umutungo witwa Mark Nkurunziza avuga ko umusaruro bagezeho mu mwaka w’imari ushize werekana ko ikigo akorera gifite umurongo uhamye utuma gikomeza gutera imbere.

Ati: “ Umusaruro wacu mu rwego  rw’imari n’ubukungu mu mwaka w’imari warangiranye na Werurwe, 2022, werekana ko umuhati dushyira mu kazi kacu utaba impfabusa. Umusururo uriyongera uko umwaka utashye. Bituruka mu gutanga serivisi nziza zo guhamagara no kwitaba, iza murandasi n’iza Mobile Money.”

Avuga ko imibare yerekana ko gukomereza muri uriya mujyo ari ikintu cyiza, kizafasha mu gutuma abakiliya babona ibyo bifuza kandi n’ikigo kikunguka.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko hari imbogamizi bahuye nayo yakomotse ku mabwiriza bahawe na RURA yo gusana cyangwa gusimbuza iminara runaka kandi ngo n’ubu hari indi mirimo igikorwa.

Ibi byatumye amafaranga MTN Rwandacell PLC yasohoye muri ibi byose azamuka agera ku 105.0%, byose birazamuka biza guhagarara kuri Miliyari 4.121 Frw.

Icyakora ibi ngo ntibyakomye mu nkokora imikorere ya kiriya kigo ahubwo cyakomeje gushyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza uko bishoboka kugira ngo hazibwe icyuho cyatewe cyangwa n’ubu kigiterwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya RURA.

Imbaraga nyinshi zishyirwa mu kunoza imikorere ya MTN Mobile Money.

Ni akazi gakorwa n’Ishami rya MTN rishinzwe serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari, ryitwa , MMRL.

Umusaruro w’ibyo iri shami ritanga wazamutse ku kigero cya 54.5%.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwandacell PLC, Madamu Mitwa Ng’ambi yishimira ko ikigo ayoboye gikomeje kuzamuka mu mutungo biturutse k’uguha abakiliya ibyo bashaka.

Ati: “ Ibi twabigezeho binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda yacu twise Ambition 2025 strategy. Ni gahunda yahuye na za birantega ariko twahanganye nabyo.”

Kuri uyu wa Gatanu taliki 06, Gicurasi, nibwo MTN Rwandacell PLC iri bumenye uko ibyayo byagenze ku isoko ry’imigabane, Rwanda Stock Exchange.

Mu nama y’abanyamigabane ba MTN Rwanda yabaye taliki 07, Werurwe, 2022 hemejwe ko taliki 2, Kamena, 2022 hazaba Inama yaguye y’abanyamigabane.

Hagati aho ariko, urwunguko rw’iki kigo mu mwaka ushize w’imari rwerekana ko abanyamigabane bungutse Miliyari 6.7 bose hamwe ni ukuvuga angana na 30% by’amafaranga yanjiye yose mu mwaka wa 2021 ukuyemo imisoro.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije nk’imwe mu nkingo zigize icyerekezo cya MTN Rwanda, mu mwaka ushize w’imari, iki kigo cyakomeje gushyigikira Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bisohowe n’ibinyabiziga.

Ni mu mugambi wiswe ‘net zero carbon emissions ugomba kuba wagezweho n’ibihugu byinshi ku Isi bitarenze umwaka wa  2040.

Ibikorwa MTN Rwanda yakoze muri uru rwego birimo guha abaturage ibikoresho bibyaza imirasire y’izuba amashanyarazi.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya niwe wayoboye igikorwa cyo kuyitanga.

Ni igikorwa MTN izakomeza hirya no hino mu Rwanda.

Hari Koperative 20 z’abagore zahawe iriya mirasire k’ubufatanye na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Byakozwe muri gahunda ya MTN Rwanda yiswe Connect Women in Business Initiative.

Umuyobozi wa MTN Rwanda Madamu Ng’ambi ati: “ Kwita ku bidukikije no guteza imbere imibereho myiza biri mu byo dushyize imbere. Ni umugambi wo gufasha Leta y’u Rwanda guteza imbere abaturage bayo, bakagira imibereho myiza kurushaho.”

Iki kigo kandi  kigambiriye kuzakomeza kugeza hirya no hino murandasi yo ku gisekuru cya kane( 4G)  kugira ngo abaturage bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho bayibone, ibabere isoko y’iterambere.

Hari na gahunda yo gufasha ingo kugira murandasi aho abantu batuye, bigakorwa hagamijwe gufasha abaturage kubona murandasi hafi yabo ndetse bakanafashwa kurushaho gukoresha serivisi z’imari zihuse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version