Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Ba DJs 49 Bahatanira Umwanya Wa Mbere Mu Rwanda, Babiri Ni Abakobwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Mu Ba DJs 49 Bahatanira Umwanya Wa Mbere Mu Rwanda, Babiri Ni Abakobwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2022 2:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abavanga umuziki bikagira injyana, bita DJs, baraye bahatanye mu ijonjora rya mbere ngo barebe uhiga abandi.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’abantu 30 barimo abakobwa babiri ari bo DJ Brianne na DJ Roxy .

Aba DJs bahatana mu buryo bubiri. Hari aberekanira ubuhanga bwabo ku rubuga byagenewe( Stage).

Bakoresha ibyuma by’umuziki bisanzwe bikoreshwa na ba DJs bakabikora imbonankubone.

Hari n’abandi bifashe amashusho bari mu kazi kabo hanyuma bayoherereza abakemurampaka ngo barebe ubuhanga bwabo hanyuma babahe amanota.

Urangije gukina umuziki, abakemurampaka bamubazaga niba yumva yakoze iyo bwabaga, niba ubuhanga bwose afite yabukoresheje undi akagira uko asubiza.

Bose bavuze ko batanze icyo bari bafite cyose, ni ukuvuga ubumenyi bwabo bwose.

Ubusanzwe hari hiyandikishije aba DJs 49 kugira ngo babe ari bo bazahatanira kurebwamo uwa mbere uzanabihemberwa.

Abantu 30 mu bantu 49  nibo bitabiriye ririya jonjora rya mbere.

Mu kiciro cy’abagabo, hashoboye gutambuka aba DJs 20 bakazajya mu ijonjora rikurikira n’aho abo mu kiciro cy’abakobwa cyangwa abagore hahatanye abantu babiri ari bo DJ Brianne na DJ Roxy kandi bombi barashoboye kuzitabira ijonjora rizaba mu Mpera z’Icyumweru gitaha.

Abitsinze kuzakomeza mu kiciro  cy’abahungu ni:

1.DJ Kay G

2.DJ Selekta Danny

3.DJ Araphat

4.DJ Kiss

5.DJ Khizz Beats

6.DJ Mico

7.DJ Selekta Gomez

8.DJ Beats

9.DJ Kavori

10.DJ Joe the Drummer

11.DJ Trap Boy

12.DJ Selekta Kuno

13.DJ Snoop

14.DJ Mikey

15.DJ Mask

16.DJ Kigali Beats

17.DJ Spooky

18DJ Niyem

19.DJ Pop

20.DJ Yan

Abakobwa bitabiriye iri rushanwa ni DJ Brianne, DJ Roxy na DJ Ira.  Icyakora aba bakobwa babiri ba mbere nibo batsindiye kuzajya mu kiciro kizakurikira.

Umwe mu bagize itsinda ryateguye iri rushanwa witwa Brenda Cyuzuzo yabwiye Taarifa ko bishimiye uko abarushanyijwe bitwaye kandi ngo baberetse ubuhanga buruta ubwo babakekeraga.

Cyuzuzo ati: “ Baracyari bato ariko bafite impano zigaragarira buri wese. Ibyo twababonyeho bigaragaza ubuhanga tutakekaga kandi twiteze ko bizarushaho kugenda neza mu gihe kiri imbere.”

Yatubwiye ko abitabiriye bafite hagati y’imyaka 17 na 22, bityo ko bakiri bato.

Avuga ko mu gihe kitarambiranye, abakunda umuziki bazatangira guha amajwi umu DJ babona witwara neza kurusha abandi.

Bizakorwa binyuze ku rubuga IGIHE.

Ni ugutora ukoresheje ikoranabuhanga, ibyo bita Online Voting.

Abakemurampaka muri iri rushanwa ni Deejay Pius wo mu Rwanda, DJ Sharif wo mu Rwanda   na DJ  Khadir wo muri Uganda.

DJ Brianne
DJ Roxy
DJ Kay G
DJ Sharif
Abafana bagera kuri 50 nibo hari bahari
Dj khadir
Mupenzi( ibumuso) niwe wateguye iri rushanwa.
Urutonde rw’abatsinze iri rushanwa mu ijonjora rya mbere
TAGGED:Aba DJAbakobwaIrushanwaUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yavuye i Kigali Ajya Kwica Se Na Nyina Batuye i Nyamasheke
Next Article Rwanda: Igiciro Cya Lisansi Kiyongereyeho Frw 149, Icya Mazutu Kiyongeraho Frw 104
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Sandra Teta Yarekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

The Ben Yacuranze Gitari Na Piyano Atari Abizwiho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abana 120 B’Abakobwa Bahuguwe Mu Ikoranabuhanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?