Urutonde rwakozwe na Bloomberg rugaragaza ko mu bantu batanu bakize kurusha abandi muri Afurika, umwe ari we Mwirabura abandi batatu ni Abanyafurika y’Epfo b’Abazungu mu gihe undi umwe ari Umwarabu wo mu Misiri.
Umwirabura ukize kurusha abandi batuye Afurika bose ni Umunya Nigeria witwa Aliko Dangote uyobora Ikigo Dangote Group.
Umwaka ushize(2021) warangiye afite umutungo wa Miliyari 19.2 $. Umwaka wa 2020 warangiye afite umutungo wa Miliyari 19.1 $.
Ku rwego rw’Isi, Aliko Dangote ni umuntu wa 97 ukize kurusha abandi.
Aza kuri uyu mwanya mu rutonde rw’abantu 500 bakize kurusha abandi ku isi bakoreweho ubushakashatsi.
Urutonde rugaragaraho bariya bakire rwiswe the Bloomberg Billionaires Index 2021.
Ku isi umuntu wa mbere ukize ni Elon Musk, akaba ari Umunyamerika ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Afite umutungo ungana na Miliyari 292 $. Akurikirwa na Jeff Bezos ( nawe ni Umunyamerika) ufite umutungo ungana na miliyari 193$.
Umuntu wa gatatu ukize kurusha abandi nk’uko the Bloomberg yabyanditse ni Umufaransa witwa Bernard Arnault uyu akaba afite miliyari 180 $.
Abandi bakire bakurikira uyu Mufaransa ni Bill Gates( afite miliyari 138$), Larry Page(afite miliyari 128$) na Mark Zuckerberg ufite miliyari 126$.
Muri Afurika byifashe bite?
Ku mugabane w’Afurika( niwo ufite abaturage bakennye benshi ku isi) abantu batanu nibo bonyine bari ku rutonde rw’abakire 500 babaruwe na The Bloomberg.
Umunya Nigeria Aliko Dangote:
Umunyafurika wa mbere ukize ni Umunya Nigeria Aliko Dangote ayobora Ikigo Dangote Group.
Abarirwa Miliyari 19.2 $. Umwe mu mishinga ye ni ubucuruzi bwa Sima yise Dangote Cement, iyi sima ikaba ari yo imwinjiriza menshi kuko mu mwaka wa 2019 yamwinjirije miliyari 2.5$, ni ukuvuga miliyari 891 z’ama Naira( amafaranga akoreshwa muri Nigeria.).
Afite ahandi akura amafaranga harimo ubucuruzi bw’isukari, umunyu, ifumbire n’ibiribwa bipfunyitse.
Umuzungu wo muri Afurika y’Epfo:
Umuntu wa kabiri ukize kurusha abandi muri Afurika ni Umuzungu wo muri Afurika y’Epfo witwa Johann Rupert.
Uyu mugabo ufatanyije na bamwe mu bo mu muryango we bashinzwe ikigo kitwa Johann Rupert & Family.
Bafite umutungo ungana na Miliyari 12.1$.
Ku isi aza ku mwanya wa 184. Afite uruganda rukora amasaha ahenze bita Cie.
Afite n’ibindi bikorwa hirya no hino ku isi bimwinjiriza birimo ibigo bitanga inama mu by’imari, n’ibindi bigo bimwinjiriza bigera kuri 30, bimwe bikorera muri Afurika y’Epfo ibindi mu Burayi no muri Amerika.
Umuzungu wo muri Afurika y’Epfo witwa Natie Kirsh.
Natie Kirsh afite umutungo wa Miliyari 8.35 $. Umutungo we ukomoka mu kigo yashize gicuruza ibiribwa yise Kirsh Group.
Iki kigo gifite ikindi kigishamikiyeho kitwa Jetro Holdings.
Ibigo bye byaragutse cyane k’uburyo muri Amerika ahafite ibindi bigo bitanga serivisi za Resitora byinshi muri muri Leta 30 ziri mu zigize Amerika.
No mu yindi migabane y’isi, ahafite ibikorwa.
Umuzungu wo muri Afurika y’Epfo witwa Nicky Oppenheimer.
Nicky Oppenheimer ari ku mwanya wa 347 ku isi, akaba afite umutungo wa miliyari 7.75 $.
Umutungo we munini ukomoka ku bucuruzi bwa Diyama akorera mu kigo De Beers afitemo imigabane na 40%. Afite n’ibigo bitanga serivisi z’ubujyanama mu by’imari muri Afurika, muri Aziya, muri Amerika no mu Burayi.
Umunyamisiri Nassef Sawiris.
Nassef Sawiris niwe Mwarabu wenyine uza ku rutonde rw’Abanyafurika bakize kurusha abandi.
Afite umutungo wa miliyari 6.62$.
Ku rwego rw’isi aza ku mwanya wa 433. Mu Misiri niwe wa mbere ukize, akaba afite imigabane ingana na 30% by’ikigo kitwa OCI, gihuje Abanyamisiri n’Abaholandi kikaba gikora ifumbire ikunzwe mu Misiri n’ahandi ku isi.
Afite n’ikigo ayobora cya benewabo gikora ibikoresho by’ubwubatsi kitwa Orascom Construction.
Sawiris afite imigabane ingana na 6% uri mu Kigo gikora imyenda ya Siporo kitwa Adidas ndetse akagira n’indi migabane runaka mu kigo cya mbere ku isi gikora sima nyinshi kitwa LafargeHolcim.