Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Bashakaga Kwiyamamariza Ubuperezida Hari Uwatangaga Frw 2000 Ngo Bamusinyire-Utumatwishima
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Mu Bashakaga Kwiyamamariza Ubuperezida Hari Uwatangaga Frw 2000 Ngo Bamusinyire-Utumatwishima

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 June 2024 12:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

N’ubwo atamuvuze mu izina ariko Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatangaje hari umwe mu bashakaga kuziyamamariza kuyobora u Rwanda wahaga  urubyiruko Frw 2000 ngo rumusinyire imikono 600 ikenewe ngo runaka yemerewe kwiyamamaza.

Avuga ko ibi ari ikimenyetso cy’uko hatabayeho gukoresha ubwenge no gushishoza urubyiruko rw’u Rwanda rushobora gushukwa byoroshye rukaba rwakora amarorerwa.

Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah  yagaragaje ko hari urubyiruko rugifite intege nke mu gufata imyanzuro ijyanye n’amahitamo ku buryo hari n’uwabashuka akabajyana mu migambi mibi.

Ahera ku cyo kuba abo basore n’inkumi baremeye ayo mafaranga, akemeza ko hari n’abakwemera koreka igihugu bahawe amafaranga cyangwa bashutswe mu bundi buryo.

Ati: “Wasanga hari uwaza akakubwira ati dufatanye umugambi mubi ukemera kuko abo navugaga nabo baremeye”.

Yunzemo ati: “ Muri ibi bintu by’abakandida bashakaga kuba Perezida, Abadepite nabonye urutonde rw’urubyiruko rwasinyiye umukandida hanyuma ndakurikirana ndabaza abantu basinye ko bashyigikiye umukandida, (ni byo ni uburenganzira bwabo) ariko bambwira ko uwasinyaga wese yahabwaga ibihumbi bibiri (Frw 2000).”

Ashingiye kuri ibi, Utumatwishima avuga ko byerekana ko amafaranga[kandi make] ashobora gutuma hari abemera gukora ibintu runaka umunyapolitiki runaka ashaka ariko byoreka igihugu kubera ko bahawe amafaranga.

Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko ari ngombwa gukomeza kwiga amateka y’igihugu kugira ngo abantu bamenye uko abanyapolitiki bo mu bihe byatambutse bakoresheje ngo bayobye abantu bityo amasomo abikubiyemo akaba ingirakamaro mu kwirinda ko bisubira.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana nawe wari muri iki gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe mu mashuri icengezwa mu rubyiruko kuko ba ruharwa barimo Arsène Shalom Ntahobari na Béatrice Munyenyezi bakoze Jenoside bafite imyaka 24.

Ndetse ngo na Padiri Athanase Seromba nwemeye ko basenyera Kiliziya hejuru y’Abatutsi yari muto kuko yari afite imyaka 31 y’amavuko.

Seromba yari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange ni muri Ngororero y’ubu.

Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikorwa buri mwaka, kuri iyi nshuro iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 1500 bavuye mu turere twose.

TAGGED:AbakandidafeaturedJenosideMinisitiriUrubyirukoUtumatwishima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanya Kenya Na Ethiopia Baje Mu Ba Mbere Muri Kigali Peace Marathon
Next Article U Rwanda Rurakira Inama Mpuzamahanga Yiga Uko Ibiri Kuri Murandasi Biba Mu Ndimi Zose
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?