Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Bigo By’Amashuri Muri Kigali Hagiye Guterwa Ibiti Byinshi By’Imbuto
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Bigo By’Amashuri Muri Kigali Hagiye Guterwa Ibiti Byinshi By’Imbuto

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2022 7:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 ibigo by’amashuri byo muri uyu mujyi bizafashwa gutera ibiti 285,805 byiganjemo iby’imbuto.

Ni icyiciro cya mbere cy’ibiti byose hamwe 400,000 bizaterwa mu mashuri agize uyu mujyi mu gihe kiri imbere.

Igiti kitwa Acacia kigira indabo nziza kandi kigatanga igicucu cyo kugamamo izuba

Si ibiti byera imbuto gusa bizahaterwa, ahubwo hari iby’umurimbo birabya indabo zisa kandi zihumura neza.

Gutera ibiti byera imbuto bizafasha kandi no mu gutuma abanyeshuri babona imbuto zo kurya ziherekeza amafunguro yabo ya buri munsi.

Meya w’Umujyi wa Kigali Bwana Pudence Rubingisa niwe watangirije iyi gahunda mu Karere ka Gasabo mu gikorwa cyabaye Taliki 21, Ugushyingo, 2022.

Ibiti by’umurimbo 66,469 nibyo bizaterwa muri biriya bigo n’aho ibindi biti bisanzwe ari iby’ishyamba bigera ku 47,705  nabyo bizahaterwa.

Rubingisa yabwiye The New Times ati: “ Turashaka gutera ibi biti mu butaka buberanye nabyo kandi dushaka ko bizongerera agaciro amafunguro abanyeshuri bafatira ku ishuri. Buri rwego mu Mujyi wa Kigali rugomba gukorana n’urundi kugira ngo ibi biti bizere neza.”

Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Ubwoko bw’ibiti buteganywa kuzaterwa ni avoka, imyembe, amaronji  n’indimu.

Umujyi wa Kigali kandi uteganya kuzatera ibindi biti nk’ibi mu busitani bw’insengero ndetse no mu midugudu y’icyitegererezo.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gutera ibiti birenga Miliyoni 36.

Muri byo, ibigera kuri 26,227,930 ni iby’ishyamba,  ibindi biti 7,609,374 nabyo ni ubwoko bw’ibiti by’ishyamba ariko byihariye, ibindi biti  1,601,931 ni ibyera imbuto ziribwa n’abantu, n’aho imigano yo izaterwa izaba ingana na 1,014,400.

TAGGED:AmashurifeaturedIbitiKigaliRubingisa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Umunyamakuru Unenga Ubutegetsi Aravugwaho ‘Kuba Mu Mazi Abira’
Next Article Ivuguruye: Umutingito Muri Indonesia Umaze Guhitana Abantu252
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abanyaburayi Babwiwe Ibyiza Bazasanga Mu Rwanda Nibarusura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?