Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu bihe bya COVID-19, tuzakomeze gushaka amikoro yo guteza imbere Afurika: Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu bihe bya COVID-19, tuzakomeze gushaka amikoro yo guteza imbere Afurika: Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 December 2020 5:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro yaraye agejeje ku ihuriro ry’Abanyafurika baba hanze yayo(Africa Diaspora Network) Perezida Paul Kagame yabwiye abaryitabiriye ko n’ubwo Isi yose ihanganye n’ingaruka za COVID-19 , Abanyafurika baba hanze yayo bagomba kutadohoka mu kuyishakira amikoro yo kuyiteza imbere.

Yavuze ko gushakira amaboko uyu mugabane bimaze imyaka myinshi bikorwa,kandi ko yizeye ko bizakomeza.

Paul Kagame yavuze ko mu bihe byo guhangana n’ingaruka za COVID-19 , u Rwanda rwakoze ibyo rwasanze ari ngombwa kugira ngo ubuzima mu gihugu budahagarara.

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko kimwe mu bintu byerekana ko ‘ibihugu by’ Afurika byiteguye gukorana kugira ngo bihangane na kiriya cyorezo’ ari uko byiteguye gutangira guhahirana binyuze mu bufatanye mu by’ubukungu byiswe African Continental Free Trade Area.

Ati: “ Ndatanga urugero rw’amasezerano hagati y’ibihugu by’Afurika agamije gushyiraho isoko rusange[African Continental Free Trade Area], akaba ari hafi gutangira gushyirwa mu bikorwa kugira ngo byoroshye ishoramari, ubucuruzi n’iterambere ry’abaturage kandi bizakorwa neza kurusha ikindi gihe mu mateka y’uyu mugabane.”

Perezida Kagame avuga ko ibihugu by’Afurika bizakorana buriya bucuruzi byifashishije ubunararibonye byakuye ku bwisungane mu bucuruzi bwakozwe mu bindi bihugu.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwarebye kure rusanga nta terambere rirambye ryabaho nta bufatanye bw’abarutuye bose, harimo abagore n’urubyiruko.

Yarangije ijambo rye asaba Abanyafurika gushyira hamwe aho bari hose ku isi kugira ngo bakomeze gushakira amaboko Umugabane wabo.

 Africa Diaspora Network ifatiye runini abatuye Afurika

 

Amafaranga Abanyafurika baba hanze yayo bayoherereje muri 2018 yanganaga na miliyari $46.

Iyi mibare yatangajwe na Banki y’Isi yerekana ko aya mafaranga aruta zimwe mu ngengo z’imari z’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Agirira akamaro abatuye ibihugu by’Afurika kuko abafasha mu kwiga kwabo n’ukw’abana babo, mu kunoza imibereho harimo gutura heza no gufata amafunguro yuzuye ndetse no kwivuza.

Ikindi umwanditsi witwa Meghan McCormick aherutse kwandika muri Forbes ni uko amafaranga Abanyafurika baba mu bihugu bikize boherereza benewabo mu bihugu bikennye aruta inkunga ibihugu bimwe na bimwe mu bikize bitera ibindi bihugu by’Afurika.

Hari abasesenguzi mu bukungu bavuga ko za Leta zo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara zagombye kwiga uburyo hashyirwaho ikigega ariya mafaranga azakusanyirizwamo kugira ngo ashorwe mu mishinga migari izagirira benshi akamaro karambye.

Africa Diaspora Network yashinzwe n’umugore witwa Almaz Negash ukomoka muri  Eritrea.

Almaz Negash washinze kandi akaba ayobora Africa Diaspora Network(Photo@BlackEntreprise.com)

Taarifa Rwanda

TAGGED:AfurikaAmikoroCOVID-19DiasporafeaturedKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Polisi yafashe batatu ikurikiranyeho guhimba inyandiko na kashi z’ibigo 47
Next Article Nigeria: Abakuru b’Imiryango mu Majyaruguru barashaka ko Buhari yegura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwinjira Muri Amerika Bigiye Kugora Abakoresheje Imbuga Nkoranyambaga Uko Itabishaka

Harakurikiraho Iki Nyuma Y’Ifatwa Rya Uvira?

M23 Yemeza Ko Yinjiye Muri Uvira, Guverineri Akabihakana

Abazitabira Igitaramo Cya Alexis Dusabe Bazagura Tike Kuri Airtel Money 

Mozambique: Perezida W’Inteko Kazarwa Yasuye Isoko Ryubatswe Mu Mwaka Wa 1900

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

You Might Also Like

Mu Rwanda

Bugesera: Abaturage Bugarijwe N’Inzara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyamahanga Benshi Bafungiwe Mu Rwanda Ni Abo Muri EAC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyanza: Polisi Irashakisha Umugabo Ukekwaho Kwica Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?