Nyuma y’uko Intambara yongeye kwaduka mu gace ka Masisi na Rutshuru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, inyeshyamba zikaba zari zimaze iminsi zarigaruriye ibice byinshi by’aho, kuri uyu wa Kabiri hari henshi ngabo zigaruriye.
Inyeshyamba zivugwa muri ibi bitero ni iza FDLR na APCLS-Nyatura.
Ibice zari zarigaruriye ni utwa muri Teritwari ya Masisi.
Utwo duce ni Nyakariba, Mpati, Busihe n’ahandi.
Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu 12, Mata, 2021 zigaruriye ibice byose byari bisanzwe biri mu maboko y’inyeshyamba.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wazo wa Sokola1 ikorera muri Kivu y’amajyaruguru Major Ndjike Kaiko.
Amakuru aturuka mu bice bimazemo iminsi imirwano avuga ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki tariki 13.Mata.2021 abaturage bahunze bamwe basubiye mu ngo zabo.
Hari abatarasubira mu ngo zabo kuko bacyumva amasasu mu duce dutandukanye dukikije aho batuye.
Hari umuturage wagize ati: “ Twe kugeza magingo aya turi mu ngo zacu ariko hari ibice byari byigaruriwe n’inyeshyamba hacyumvikana amasasu urumva ko abahatuye bakiri mu buhungiro.”
Major Ndjike ati: “ Dukurikije ubwinshi bw’abasirikari bari kurwana n’izi nyeshyamba ejo cyangwa ejo bundi abaturage bose bazaba basubiye mu ngo zabo.”
Umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa utuye i Muheto muri Masisi ahari hirigaruriwe n’inyeshyamba yabwiye Taarifa ko izi nyeshyamba zaje zifite ingufu nyinshi.
Ati: “Inyeshyamba zaje zifite ingufu nyinshi ingabo za leta zibabonye zirahunga natwe tubonye abasirikari bahunze tuva mu ngo zacu. Icyakora kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize haje abasirikari benshi cyane barwana nabo barabatsimbura dusubira mu ngo zacu uretse ko hari ibice bakirwana.”
Aba barwanyi baje bavuga abihishe inyuma y’ibitero byabo…
Abaturage batuye mu duce twari twigaruriwe n’inyeshyamba zishyize hamwe za APCLS-Nyatura na FDLR bavuga ko zaje zivuga ziri kurwanirira uwahoze ari umuyobozi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila.
Ni mu gihe amakuru aturuka muri RDC avuga ko nyuma y’ubwumvikane buke bwa Joseph Kabila na Perezida Tshisekedi, hari bamwe mu banyapolitiki b’inshuti za Kabila bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru batangiye gushishikariza imitwe y’inyeshyamba no kuyiha ubushobozi ngo bakomeze bateze umutekano muke.
Bivugwa ko Kabila ashaka ko hari Intara eshatu za DRC zigenga.
Izo ni Kivu y’Amajyaruguru , Kivu y’Amajyepfo na Maniema.
Ibibitero biri kuba mu gihe kuwa 30, Werurwe, 2021 Leta ya Congo yasabye ubufatanye bw’ibihugu bituranyi bwo kurandura imitwe y’inyeshyamba zihungabanya umutekano muri RD Congo.
Mu mwaka wa mu 2009 habaye Operasiyo ‘Umoja Wetu’yahuje ingabo za DRC n’iz’u Rwanda yari igamije guhashya izi nyeshyamba yamaze iminsi 35.