Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo amadini n’insengero byafungurwa ariko akajagari kayagaragayemo mu gihe cyatambutse gakwiye gucika.
Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru yagaragaje ko insengero zafunzwe, zizagenzurwa izujuje ibisabwa zikazakomorerwa.
Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje ko mu nsengero zisaga 13,000 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitari zujuje ibisabwa.
Kuva icyo gihe zimwe mu zafunzwe zagerageje gukora ibyo zasabwaga kugira ngo zikomorerwe, ariko izindi birazinanira.
Kagame yaraye atanze ihumure ku nsengero zujuje ibisabwa ko zizagenzurwa izujuje ibisabwa zigakomororerwa.
Yavuze ati: “Uko insengero zafunzwe, aho bazifunze babwiye abantu impamvu, hari izitarafunzwe, abo bantu na bo izo mpamvu bamwe wenda ntibazemeye, ariko hari benshi bazemeye. Uravuga ko hari abazujuje! Ibyo ni byiza, ubwo igisigaye abazifunze bakwiye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje, kandi se ikibazo ni iki? Ntabwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba bakwiriye gukora”.
Yakomeje agira ati “ …Ubundi ntabwo numva impamvu insengero zigera aho zigomba kuba ikibazo, kandi ubanza biba mu Banyafurika gusa, sinzi ko hari ahandi insengero zaba ikibazo”.
Asanga amadini adakwiye kurangwa n’akajagari n’imikorere mibi.
Ati: “Ubundi ikintu icyo ari cyo cyose nk’izo nsengero cyangwa ibindi bigira uburyo bikurikiza kugira ngo bibeho, iyo bibayeho bibaho bite? Bikora bite? Abantu bashaka ibintu bitunganye mu gihugu bakwiye kuba bibaza ibyo ngibyo.”
Asanga igisigaye ari ukujya kureba ibyuzuye, abantu bakamenya niba ibyasabwaga barabikurikije bityo ibintu bikava mu kajagari.
Ubwo yakomezaga ku by’insengero zirindagiza Abanyarwanda nk’uko yabivugaga, Kagame yavuze ko abanyamadini badakwiye kwitikira Imana ngo banyunyuze imitsi y’abakene.