Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Burundi Hadutse ‘Indwara Idasanzwe’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mu Burundi Hadutse ‘Indwara Idasanzwe’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 March 2021 9:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Indwara ifata umuntu ikamutera ibisebe yadutse mu Ntara eshanu mu Ntara 18 z’u Burundi. Abaganga bo mu Muryango w’Abaganga batagira umupaka baherutse kohereza i Burayi ibipimo ndeberwaho( échantillions, samples) kugira ngo hamenyekana iriya ndwara.

Umuntu wafashwe nayo agira ibibyimba nyuma bikavamo ibisebe. Yagaragaye mu Ntara za Muyinga, Muramvya, Gitega, Makamba na Kirundo.

Hari raporo y’abakora mu nzego z’ubuzima mu Burundi iherutse gutangaza ko hari abaturage 20 000 biganjemo abana bamaze kurwara iriya ndwara.

RPA (Radio Publique Africaine) yemeza ko Intara ya Muyinga ari yo  yabaruwe mo abarwayi benshi.

Abaganga batagira umupaka(Médecins Sans Frontières) bakomoka mu Bubiligi nibo bamaze iminsi bavura abaturae bagera ku  6.836.

 Abavuwe benshi ni abo mu duce twa Butihinda na Giteranyi mu Ntara ya Muyinga.

Mu kuyivura bisaba ko abaganga boza igisebe n’umuti wabigenewe, bakagipfuka nyuma bagaha umurwayi ibinini bituma igisebe kitazamo amashyira.

Abibasiwe mu barwayi ni abana bafite munsi y’imyaka 16 y’amavuko.

Minisiteri y’ubuzima no kurwanya SIDA mu Burundi isaba abafatanyabikorwa bayo kuyitera ingabo mu bitugu mu guhangana n’iriya ndwara ibabaza umubiri.

Imwe mu Ntara eshanu z’u Burundi zirimo iriya ndwara ni Kirundo, iyi ikaba ikora ku Karere ka Gisagara mu  Majyepfo y’u Rwanda.

TAGGED:featuredIbisebeSIDA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda Yahagaritse Umutoza Johnny McKinstry
Next Article Inkingo Ibihumbi 240 Za COVID-19 Zageze Mu Rwanda, Izindi Ziri Mu Nzira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu mahanga

Vietnam: Imyuzure Yishe Abantu 90 Abandi 12 Baburirwa Irengero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?