Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye yavuze ko mu gihugu cye hari abigira ibihangange bakumva ko bashobora kumuhirika k’ubutegetsi ariko yabasabye gusubiza amerwe mu isaho. Yabivugiye mu birori byo gufungura umwaka w’ubucamanza wa 2022-2023.
Kuwa Gatanu Taliki 02, Nzeri, 2022 nibwo yakuriye inzira ku murima abishaka kumukorera Coup d’Etat, ababwira ko uzahirahira yifuza guhirika ubutegetsi bwe, azakubitwa ‘inkoni y’ubutabera’.
Ku rundi ruhande ariko Perezida Ndayishimiye yasabye abashinzwe umutekano n’iperereza mu gihugu cye kuba maso.
Ati:“Inkozi z’ikibi zose ntihagire n’umwe yongera kuduhagararaho, amategeko akore turebe ko bizashoboka.”
Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu nshingano ze harimo no gukora uko ashoboye akita ku bibazo bireba iterambere ry’abaturage be.
Ngo umwanya yataye yijujutira abayobozi bakora nabi bagamije kumwangisha abaturage yawizemo byinshi.
Muri iki gihe Ndayishimiye yahagurukiye ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Petelori ariko ngo hari bamwe babimwitwayemo umwikomo ariko we akavuga ko ari igikorwa yakoze agamije ibyo Abarundi bita ‘ineza y’abaturage.’
Ibura ry’ibikomoka kuri Petelori bihagije ryateje impaka ndende mu banyapolitiki bo mu Burundi ndetse n’abacuruzi.
Iyi rwaserera ngo niyo yabaye nyirabayazana w’uko hari agatsiko k’abakire cyane na bamwe mu bategetsi bayikoresheje ngo babibe mu baturage umwuka wo kwigaragambya bityo hakorwe na Coup d’Etat bitwaje ko adashoboye gucyemura ibibazo by’abaturage.
Ku ruhande rwa Ndayishimiye ariko, ngo abari gutegura biriya bikorwa bararushywa n’ubusa kubera ko nta ntambara cyangwa guhirika ubutegetsi bizongera kuba mu Burundi.
Ibibazo by’ubukungu bumeze nabi mu bihugu bitandukanye ku isi, byatumye hari abaturage bahaguruka bakura abayobozi babo k’ubutegetsi.
Aho byabaye bikavugwa cyane ku isi ni muri Sri Lanka.