Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Burundi Hari Ikiyobyabwenge Gikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

Mu Burundi Hari Ikiyobyabwenge Gikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 July 2025 8:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iki kiyobyabwenge kimereye nabi Abarundi. Kigezwe n'ifu y'umweru, uyu akaba ari kukivanga n'urumogi(Ifoto@Burundi Iwacu)
SHARE

Abakiri bato m Burundi bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise Boost kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Uretse abana bafite guhera ku myaka 16, iki kiyobyabwenge kiri no mu bakuru.

Muri abo bakuru harimo abakozi ba Leta, abacuruzi na bamwe mu bashinzwe umutekano w’igihugu.

Abakinywa bagaragaza ibimenyetso byo gutukura amaso cyane, kujunjama, kudashaka gukora no gucika intege ku buryo abantu basinzirira ku muhanda cyangwa ahandi bakinywereye.

I Bujumbura, i Gitega, Ngozi n’ahandi ni hamwe muho abana, ingimbi, abangavu, abagabo b’ibikwerere… bari kugaragara cyane banyoye iyo ‘boost’.

Ibindi biranga awanyoye iki kiyobyabwenge kinyobwa binyuze  mu gukurura umwotsi uwucishije mu kanwa ni urugomo, ubushake bukomeye bw’imibonano mpuzabitsina, kutiyitaho ngo abantu bakarabe haba mu maso, mu ntoki cyangwa umubiri wose n’ibindi..

Iyo myitwarire niyo yakuye abantu umutima, batangira gutabaza inzego kugira ngo zirebe uko iki kiyobyabwenge cyacika mu bantu.

Aho kibera kibi ni uko uwakinyoye iyo kimushizemo yumva yabuze amahoro, akayabona ari uko anyoye ikindi.

Mu kubura amahoro kwe, atangira kwishimagura, akumva amajwi yaza nyiramubande kandi ya baringa, agahitwa, akabura amahoro.

Abayinyoye kandi ubasangana urufuzi mu kanwa, ntibashobore kuvuga cyangwa se banavuga ukumva baravuga ibiterekeranye, rimwe na rimwe bagahimba ibinyoma bitangaje umuntu ufite ubwenge adashobora kubeshya.

Kuba ikiyobyabwenge gikomeye ni ikintu kimwe ariko ikindi ni uko kinahenze.

Hari umuturage wabwiye itangazamakuru ko agapfunyika kamwe kacyo kagura Fbu 15,000 ni ukuvuga Frw 7,000 arengamo make.

Muri icyo giciro haba hakubiyemo n’agapapuro uri butekerezo iryo tabi rya kabutindi.

Uburyo iryo tabi rihenda no kuba ribata urinywa bituma abakoresha iki kiyobyabwenge bagurisha ibyo batunze kugira ngo bashobore kuribona ndetse bakajya kwiba.

Bahindutse rubebe, ubu birirwa bavugirizwa induru na rubanda aho baciye hose bati: ‘Nguwo…Murakinge mukomeze!”

Ku byerekeye abana, ingaruka zibageraho no mu bundi buryo.

Hari umugabo uvuga ko ibyo kiyobyabwenge byatumye ata urugo, ajya kwibanira n’abandi bagisangira.

Kubera ingaruka byamugizeho, aterwa isoni no gusubira iwe.

Ati: “N’abana banjye ntibakinyemera. Nterwa isoni no gusubira iwanjye, kuko buri gihe iyo ngiyeyo ngira icyo nterura nkakiba, bagahita bankubita. Mbese mbayeho nabi cyane.”

Ibice by’Imijyi itandukanye y’Uburundi byamaze kuba indiri y’abo bantu bakoresha Boost.

Uzabasanga muri Bujumbura, mu Ngagara, Kamenge, Carama, Ntahangwa, Buyenzi n’ahandi.

Bamwe mu banywa Boost bayivanga n’urumogi, bigatuma ubukana bwayo burushaho kuzamuka.

Abaturage basaba Leta gushyiraho amavuriro n’ibigo bifasha ababaswe n’iki kiyobyabwenge kugaruka mu buzima, ibyo bigo bikigisha urubyiruko imyuga no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ubukene bwugarije iki gihugu.

Nubwo ari uko biri kugeza ubu, Burundi Iwacu yigeze kwandika ko iki kiyobyabwenge cyageze mu Burundi mu myaka ya 2018, icyo gihe kikaba cyaraguraga byibura Fbu 2,500 agapfunyika kamwe.

Muri icyo gihe cyari kiganje mu bantu bafite hagati y’imyaka 10 na 30.

Amakuru yatangwaga icyo gihe yavugaga ko cyageze i Burundi giturutse muri Pakistan.

Iki kiyobyabwenge kije gusonga ubukungu bw’Uburundi, igihugu kiri mu bya mbere bikennye ku isi kandi kigizwe ahanini n’abaturage bakiri urubyiruko, batuye mu cyaro kandi b’injiji.

Ubusanzwe ibiyobyabwenge bibuza abantu gukora, bigateza ubukene n’urugomo bityo amajyambere y’umuntu ku giti cye n’ay’igihugu muri rusange akadindira.

TAGGED:AbanaAbaturageBurundiIkiyobyabwengeLetaUbukene
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Turi Gusuzuma Ishingiro Ry’Ibyo AFC/M23 Basaba- Kayikwamba
Next Article Abarobyi 200 Ba DRC Bari Bafungiwe Muri Angola Barekuwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?