Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kongera gutekereza ku nshingano zabo, bagahora iteka bazirikana ko ibyo bakora babikorera abaturage, kubera ko muri ibi bihe bagezweho n’ingaruka nyinshi.
Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru mu isengesho ngarukamwaka ryo gushimira Imana ku byiza iba yarakoze mu mwaka ushize no kuyiragiza umwaka mushya. Ni isengesho rimaze kumenyerwa nka National Prayer Breakfast, ritegurwa n’ihuriro Rwanda Leaders’ Fellowship.
Mu ijambo ryatambukijwe bigaragara ko ryafashwe mbere y’isengesho, Perezida Kagame yavuze ko yashimishijwe ko nubwo ari mu bihe bya COVID-19, isengesho ryo gusengera igihugu ryongeye kuba, cyane ko hari byinshi byo gushimira Imana.
Ati “Dufite byinshi bituma dushima. Turishimira cyane cyane ko Abanyarwanda dufatanyije n’abayobozi, twabashije gukumira ingaruka zikomeye z’iyi ndwara. Twishimiye kandi inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID, tukongera kubaka ubukungu bw’igihugu cyacu.”
“Nk’abayobozi rero, guhura dutya ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n’uburyo bwo gukomeza gukorera Abanyarwanda.”
U Rwanda ruheruka kwakira inkingo 240.000 za AstraZeneca na 102,960 za Pfizer-BioNTech binyuze muri gahunda mpuzamahanga ifasha ibihugu kubona inkingo (COVAX), ndetse abaturage 348.926 bamaze guhabwa urukingo rwa mbere. Intego ni uko umwaka utaha uzarangira hakingiwe miliyoni 7.8.
Perezida Kagame yakomeje ati “Nta gushidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku banyarwanda, cyane cyane abasanganywe intege nke muri twe. Ibyo dukora byose rero, tugomba kubikora tuzirikana buri gihe ko tubikorera abo dushinzwe.”
Yavuze ko isengesho ry’uyu munsi rikwiye kongerera imbaraga n’ubushake abaturage n’abayobozi, kugira ngo babashe kugeza igihugu aho bifuza.
Ati “Ibi bidusaba gukora byinshi kurushaho kandi neza, tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twakaje. Uwo ni wo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Rev Dr Antoine Rutayisire yatanze ikiganiro ku ngingo ivuga “Ubuyobozi buzana impinduka mu bihe bigoye”.
Yavuze ko iyo abantu bagize ibibazo baba bashaka umuyobozi, anenga bamwe iyo bije aho guhagarara hagati y’abantu babo n’ibibazo, ahubwo bongeramo ibindi bibazo.
Ati “N’iyo udafite icyizere wowe cyubake mu bantu, ubabwire uti ibibazo birahari, turabibona, ariko Imana igiye kuzana icyizere. Iki rero ni ikintu tugomba kumva nk’abayobozi, ukabaremamo icyizere ngo ibisubizo bizaza.”
Yatanze urugero ku cyorezo cya Coronavirus, avuga ko uburyo abantu bakomeje gushyira hamwe bitanga umusaruro, kandi bakabikorana icyizere ko umunsi COVID-19 yarangiye bazihuta kurushaho.
Ati “Mwarabibonye Coronavirus twarayirwanyije, twambara udupfukamunwa, tujya muri guma mu rugo, turakaraba, ibingibi ni ukubwira abantu ngo mugende, ibibazo turahangana nabyo kandi tuzabitsinda.”
Yavuze ko umuyobozi mwiza mu gihe cy’ibibazo nk’ibi agomba kubwira abantu bose kugenda kuri gahunda, nk’ibyagaragaye ubwo hashyirwagaho abapolisi bo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza.
Yakomeje ati “Nubwo twapfushije abantu ntabwo bapfuye ari benshi, nubwo twahombye ibintu ariko abantu baracyariho, umunsi tuzongera kugenda tuzihuta kuko twize kugenda n’igihe ibibazo byariho.”
Yabihuje n’amagambo Imana yabwiye Yoweli ko”uwiteka azabariha karindwi ibyo ubuzukira bwariye,” avuga ko nyuma y’ibi bibazo abanyarwanda bakwiye kwizera ibyiza byinshi.
Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship yateguye aya masengesho, Eric Munyemana, yavuze ko muri uyu mwaka bahisemo kuzirikana insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere myiza inama impinduka mu bihe bigoye.”
Yakomeje ati “Abayobozi bafite uruhare ntasimburwa mu gufasha abo bayoboye mu gusohoka mu bihe nk’ibi tumazemo iminsi, ndetse amasomo dukuramo adufasha kwiyubaka kurushaho.”
Kevine Kagirimpundu uyobora Uzuri K&Y ni we wavuze bimwe mu bishimirwa Imana muri uyu mwaka, birimo imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame.
Harimo uburyo igihugu cyitwaye muri COVID-19, ubu ubukungu bukaba bukomeje kuzahuka bigizwemo uruhare n’inzego z’abikorera, zanagize uruhare mu kunganira abatishoboye mu bihe bya guma mu rugo.
Hanashimwe uburyo amadini yakomeje gusangiza abantu ijambo ry’Imana no kugoboka abatishoboye.
Kagirimpundu yakomeje ati “Ibi byose Mana ntitwari kubigeraho udashoboresheje abayobozi bacu haba mu nzego z’ibanze, inzego z’umutekano, iz’ubutabera, iz’ubuzima ndetse n’abanyarwanda twese muri rusange. Uhabwe icyubahiro Mana.”
Muri aya masengesho, korari Ambassadors of Christ ni yo yafashaga mu guhimbaza Imana.