Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Byumweru Bike Biri Imbere Abimukira Bazoherezwa Mu Rwanda- Priti Patel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mu Byumweru Bike Biri Imbere Abimukira Bazoherezwa Mu Rwanda- Priti Patel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2022 3:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo yagejeje ku bagize Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza, Priti Patel ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza yavuze ko n’ubwo Urukiko rw’u Burayi rwita ku burenganzira bwa muntu bwitambitse ibyo kohereza abimukira mu Rwanda, ariko ngo mu byumweru bike biri imbere bazajyayo.

Priti Patel wumvikanaga nk’uwarakajwe n’ibyabaye, yavuze ko abitambika uriya mugambi, ari abantu batiyumvisha ko ari umugambi ugamije ibyiza.

Patel ati: “ Iyi Guverinoma ntizatezuka ku mugambi yafashe kandi mwiza wo kohereza bariya bimukira mu Rwanda kugira ngo abe ari ho baba batujwe mu gihe ubusabe bwabo bwo kuba mu Bwongereza buzaba bugisuzumwa.”

Avuga ko abibwira ko iby’Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rwakoze bizaca intege u Bwongereza n’u Rwanda bibeshya.

Hagati aho kandi  hari Abadepite batangaje ko byaba byiza u Bwongereza busezeye mu bihugu binyamuryango byasinye amasezerano ashyiraho ruriya rukiko.

Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko icyo bizasaba cyose izagikora kugira ngo ibikubiye mu masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda ashyirwe mu bikorwa.

Mu gihe Priti Patel yari arimo asobanurira Abadepite iby’icyemezo cy’Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu, Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe nawe yahaga abanyamakuru ikiganiro kuri iyo ngingo.

Sky News yanditse ko Max Blain yabwiye abanyamakuru ko u Bwongereza bwiyemeje kuzashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yabwo n’u Rwanda ‘uko bizagenda kose.’

Umuuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Max Blain ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Borris Johnston

Ni ikiganiro cyabereye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe biri ahitwa Westminster.

Ibiro  bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bivuga ko kiriya gihugu kiri gusuzumira hamwe icyo cyazasubiza ku byanzuwe n’Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu, gusa ngo ibisubizo byose biracyaganirwaho ku meza.

Blain yabajijwe niba u Bwongereza butaganya kuzava mu bihugu byemera ruriya rukiko, asubiza ko kugeza ubu ibintu byose bikiri ku meza ngo biganirwe, ariko ko nibiba ngombwa hari ‘ibyemezo birebana n’amategeko bizavugururwa.’

U Bwongereza Burashaka Kuva Mu Rukiko Rw’u Burayi Rw’Uburenganzira Bwa Muntu

TAGGED:AbimukiraBwongerezafeaturedPatelPritiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imyitozo Ingabo Z’u Rwanda Na Polisi Zarimo Muri Uganda Yarangiye
Next Article Amaduka Y’Abanyarwanda Bacururiza I Goma Yasahuwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?