Mu Gihe Isi Iri Kuva Mu Ngaruka Za COVID-19, Ubufatanye Ni Ngombwa- Kagame

Nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Misiri, Perezida Kagame yavuze ko imikoranire hagati y’ibihugu byombi ari igikorwa kizafasha mu rwego rw’ubucuruzi busanzwe buri no mu masezerano y’isoko ryagutse ry’Afurika bita African Continental Free Trade Area.

Kagame yavuze ko u Rwanda na Misiri bizungukira muri ariya masezerano kubera ko urubyiruko rw’ibihugu byombi ruzakorana kugira ngo ibyo bamwe bazi babisangize bagenzi babo.

Ati: “ Iyi mikoranire izafasha urubyiruko rw’ibihugu byacu kubyaza umusaruro impano rufite kandi bamwe bigire akamaro kuri ejo hazaza h’ibihugu byacu.”

Umukuru w’u Rwanda yabwiye mugenzi we wa Misiri ko muri iki gihe Isi iri kwivana mu ngaruka za COVID-19, ari ngombwa ko harebwa inzego ibihugu byakoranamo.

- Kwmamaza -

Yavuze kandi ko uyu mubano uzafashe mu bufatanye burambye ku bihugu byombi.

Kagame yashimiye mugenzi we ku bw’ibiganiro bagiranye kandi avuga ko bazakomeza gukorana mu rwego rwo kuzamura urwego ibihugu byombi bibanyemo.

Mbere Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah Al Sisi  bari babanje kwitabira isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Misiri, akubiyemo n’ayo gutoza abadipolomate ku mpande zombi.

Ibindi ibihugu byasinye ko bizakoranamo ni ibyo kwita ku nzu ndangamurage( museums), gutoza urubyiruko siporo no kongererana ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Kagame yageze mu Misiri kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’umugoroba.

Ku ruhande rw’u Rwanda Intumwa zaherekeje  Perezida Kagame harimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Misiri ni kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye muri Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version