Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Gihe Kitageze Ku Mezi Abiri, Miliyoni 5 Z’Abanya Ukraine Babaye Impunzi Z’Intambara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mu Gihe Kitageze Ku Mezi Abiri, Miliyoni 5 Z’Abanya Ukraine Babaye Impunzi Z’Intambara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 April 2022 1:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryatangaje ko kuva ingabo z’u Burusiya zagaba ibitero muri Ukraine, abaturage b’iki gihugu bagera cyangwa barenga(kuko imibare irahinduka) miliyoni eshanu bahunze.

Twibukiranye ko u Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine taliki 24, Gashyantare, 2022 ubu hakaba habura iminsi itatu ngo amezi abiri yuzure.

UNHCR itabariza abanya Ukraine kazi ko bugarujwe n’abagizi ba nabi babafata ku ngufu kandi ngo hari impungenge ko hashobora kuzabaho icuruzwa ry’abantu(cyane cyane abagore) rigakorwa n’abantu basanzwe batubahiriza uburenganzira bwa muntu bakorera mu bihugu bituriye u Burusiya na Ukraine.

Iki ni ikibazo kubera ko iki gihugu gisanzwe gituwe n’abaturage miliyoni 44 bamwe bakaba barahunze bakarenga imipaka, mu gihe abandi bahunze bakava mu gice kimwe cya Ukraine bakajya mu kindi, ni ukuvuga ko babaye impunzi imbere mu gihugu cyabo.

UNHCR ivuga kandi ko hari abandi baturage miliyoni 13 babuze aho bahungira kubera ko bagotewe mu bice intambara iri gucamo ibintu.

Umwe mu bakozi ba UNHCR witwa António Vitorino avuga ko mu mpera z’iki Cyumweru bazatangaza imibare mishya y’uko ikibazo giteye.

Abana, abagore, abafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’abakomerekeye muri iriya ntambara nibo bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye zayo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi rivuga ko muri Ukraine no mu nkengero zayo hari amatsinda y’abagizi ba nabi yuririra ku bibazo by’intambara biri muri kiriya gihugu ikagurisha abagore n’abakobwa cyangwa ikabakorera ibya mfura mbi.

Byemezwa na Vitorino.

Yasabye ibihugu bicumbikiye ziriya mpunzi kwita ku bana n’abagore ndetse n’abafite ibindi bibazo birimo abafite ubumuga n’abakuze bakarindwa icyabasonga.

Ikindi ni uko hari ikibazo cy’uko n’umubare w’abaturage bazakomeza kuzahazwa n’ingaruka z’intambara harimo no kugira agahinda gakabije uziyongera.

Umubare wabo uzakomeza kwiyongera bitewe n’igihe intambara izamara.

Kugeza ubu ibihugu bimaze kwakira impunzi zo muri Ukraine ni Poland (miliyoni 2.8), Romania (757,000), Hungary (471,000), Moldova (427,000) na Slovakia (343,000).

Hari n’abandi bagera kuri 550,000 bahungiye mu Burusiya mu gihe abandi 24,000 bahungiye muri Belarus.

Ukraine

Icyakora hari ikinyamakuru kitwa Politico kivuga ko hari abaturage bagera ku 370,000 baherutse kugaruka muri Ukraine

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi kandi ritangaza ko muri Ukraine hari abaturage bagera kuri miliyoni esheshatu bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije haba mu ngano cyangwa mu bukire bw’ibibigize.

TAGGED:BurusiyafeaturedImpunziUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwamagana: Hibutswe Abana n’Abagore Bishwe Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Next Article Isabukuru Nziza Ku Mwamikazi W’u Bwongereza, Yujuje Imyaka 96 Y’Amavuko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?