Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Gihe M23 Yahagaritse Imirwano, Ingabo Za Kenya Zikomeje Kuza Kuyirwanya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mu Gihe M23 Yahagaritse Imirwano, Ingabo Za Kenya Zikomeje Kuza Kuyirwanya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 November 2022 10:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarwanyi ba M23 batangaje ko bahagaritse imirwano bari bamaze igihe barwana n’ingabo za DRC. Mu gihe ari uko byanzuwe, Kenya yohereje itsinda rya gatatu ry’abasirikare bayo baje kurwanya M23 n’indi mitwe.

Umwe mu basirikare bakuru bayoboye izi ngabo avuga ko baje muri Goma ngo bahshye M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba imaze igihe iteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.

M23 yaraye itangaje ko ihagaritse imirwano nk’uko byemejwe mu masezerano y’i Luanda ariko itanga gasopo ko kugira ngo kiriya cyemezo cyabo kirambe, bizasaba ko n’ingabo za DRC zirinda kuyigabaho ibitero.

Ngo nizibikora, zizaba zikojeje agati mu ntozi kuko abarwanyi ba M23 bazahaguruka bakirwanaho kandi bakabikora ari nako barinda abatuye ibice izi nyeshyamba zafashe.

Ibi bivuze ko M23 ititeguye kuva mu bice imaze iminsi yarafashe.

Itangazo rya M23 ryasinyweho n’umuyobozi mukuru wa M23, Bertrand Bisimwa.

Bertrand Bisimwa

M23 yavuze ko nyuma y’imyanzuro y’inama yabereye i Luanda muri Angola kuwa 23 Ugushyingo 2022, yabasabye guhagarika imirwano kandi ko yabimenyeshejwe.

Bisimwa avuga ko bubashye ibyemezo n’umuhate w’abayobozi bakuru mu Karere, bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora M23 yasabye ibintu bigomba kubahirizwa, harimo no kuba ingabo za Leta ya Congo zitagomba kuyishotora, nk’uko byagarutsweho mu ngingo ya gatatu igize itangazo basohoye.

Hari aho bagira  bati: “M23 yemeye guhagarika imirwano nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu, ariko turasaba Guverinoma ya Congo kubaha uku guhagarika imirwano, bitabaye ibyo M23 ifite uburenganzira bwuzuye bwo kwirwanaho no kurengera abasivile bahohoterwa kubera ko twahagaritse imirwano.”

Umuvugizi wayo wungirije  witwa Canisius Munyarugerero yavuze ko bitumvikana kubona basabwa gusubira mu misozi ya Sabyinyo ndetse bigasa no kwirukanwa mu gihugu cyabo.

Imirwano irakomeje…

Hagati aho, imirwano iravugwa ahitwa Bwito. Ni hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za DRC nk’uko umunyamakuru wa France 24 na Associated Press  uri yo witwa Justin Kabumba yabitangarije kuri Twitter.

Avuga ko abaturage bari guhunga Bwito bagana ahitwa Kitchanga.

#RDC🇨🇩combats FARDC-M23, un accord sur papier , mais rien ne bouge sur le terrain. Cependant, de violents affrontements sont signalés dans la chefferie de #BWITO ce samedi matin , les habitants fuient et se dirigent vers #Kitchanga dans le #Masisi pic.twitter.com/EzdyqFiecA

— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) November 26, 2022

TAGGED:DRCfeaturedImirwanoIngaboKenyaM23Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Ikamyo Itwaye Inzoga Yagushije Urubavu Abaturage Bimara Icyaka
Next Article M23 Irashaka Kuganira N’Abahuza By’Umwihariko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?