Mu Gihe M23 Yahagaritse Imirwano, Ingabo Za Kenya Zikomeje Kuza Kuyirwanya

Abarwanyi ba M23 batangaje ko bahagaritse imirwano bari bamaze igihe barwana n’ingabo za DRC. Mu gihe ari uko byanzuwe, Kenya yohereje itsinda rya gatatu ry’abasirikare bayo baje kurwanya M23 n’indi mitwe.

Umwe mu basirikare bakuru bayoboye izi ngabo avuga ko baje muri Goma ngo bahshye M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba imaze igihe iteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.

M23 yaraye itangaje ko ihagaritse imirwano nk’uko byemejwe mu masezerano y’i Luanda ariko itanga gasopo ko kugira ngo kiriya cyemezo cyabo kirambe, bizasaba ko n’ingabo za DRC zirinda kuyigabaho ibitero.

Ngo nizibikora, zizaba zikojeje agati mu ntozi kuko abarwanyi ba M23 bazahaguruka bakirwanaho kandi bakabikora ari nako barinda abatuye ibice izi nyeshyamba zafashe.

- Advertisement -

Ibi bivuze ko M23 ititeguye kuva mu bice imaze iminsi yarafashe.

Itangazo rya M23 ryasinyweho n’umuyobozi mukuru wa M23, Bertrand Bisimwa.

Bertrand Bisimwa

M23 yavuze ko nyuma y’imyanzuro y’inama yabereye i Luanda muri Angola kuwa 23 Ugushyingo 2022, yabasabye guhagarika imirwano kandi ko yabimenyeshejwe.

Bisimwa avuga ko bubashye ibyemezo n’umuhate w’abayobozi bakuru mu Karere, bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora M23 yasabye ibintu bigomba kubahirizwa, harimo no kuba ingabo za Leta ya Congo zitagomba kuyishotora, nk’uko byagarutsweho mu ngingo ya gatatu igize itangazo basohoye.

Hari aho bagira  bati: “M23 yemeye guhagarika imirwano nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu, ariko turasaba Guverinoma ya Congo kubaha uku guhagarika imirwano, bitabaye ibyo M23 ifite uburenganzira bwuzuye bwo kwirwanaho no kurengera abasivile bahohoterwa kubera ko twahagaritse imirwano.”

Umuvugizi wayo wungirije  witwa Canisius Munyarugerero yavuze ko bitumvikana kubona basabwa gusubira mu misozi ya Sabyinyo ndetse bigasa no kwirukanwa mu gihugu cyabo.

Imirwano irakomeje…

Hagati aho, imirwano iravugwa ahitwa Bwito. Ni hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za DRC nk’uko umunyamakuru wa France 24 na Associated Press  uri yo witwa Justin Kabumba yabitangarije kuri Twitter.

Avuga ko abaturage bari guhunga Bwito bagana ahitwa Kitchanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version