Minisitiri w’ingabo, Juvénal Marizamunda yatangirije mu Karere ka Musanze ibikorwa bigize ukwezi kwa Polisi n’ingabo kwahariwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ni ibikorwa bizamara amezi atatu bikazibanda mu gufasha kubaka ibiraro, amarerero, amavuriro n’ibindi.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lieutenant Colonel Simon Kabera aherutse gutangaza ko mu itegeko rigena inshingano za RDF harimo ko igomba no guharanira guteza imbere imibereho myiza y’abo ishinzwe kurindira umutekano.
Bikubiye mu itegeko bita RDF Law.
Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda yagiye muri Musanze gufatanya n’abaturage n’inzego z’aho mu kubaka ibiraro bibiri bihuza Umurenge wa Nyange n’Umurenge wa Musanze.
Ibi biraro byari byarasenywe n’ibiza byibasiye Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu mwaka wa 2023.
📷AMAFOTO📷
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Musanze mu gutangiza ibikorwa by'Ingabo na Polisi mu gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere.
Hari kubakwa ibiraro bibiri bihuza Imirenge ya Nyange na Musanze, kuko ibyari… pic.twitter.com/ZHBjYJzgV1
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) March 1, 2024
Ifoto: Marizamunda ari kumwe na Brig Gen Rwigema uyobora ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru.