Mu Imurika Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi Haramurikwa Ingurube Ifite Ibilo300

Ku Murindi mu Karere ka Gasabo hari kubera imurikabikorwa ry’aborozi n’abahinzi kugira ngo berekane aho ikoranabuhanga muri iri nzego z’ubukungu rigeze.

Ubworozi ni umwitero, ubuhinzi bukaba umukenyero, byose hamwe bikagira uruhare mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Uru rwego rufasha kandi mu gutuma abaturage babaho neza, igwingira rikagabanuka kandi icyizere cyo kubaho kwa bantu kiyongera.

Kugira ngo abahinzi beze neza bisaba ko bagira imbuto nziza irobanuye, bikaba bityo no ku burozi iyo bafite intanga nziza n’amatungo arya neza.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu kigo RAB iherutse gutangaza ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse mu gihembwe cy’ihinga giheruka biturutse ku ifumbire mvaruganda no gukoresha imbuto y’indobanure ku bihingwa byarobanuwe.

Imbuto y’ibigori, soya n’ingano biri mu byashyiriweho nkunganire kugira ngo abahinzi bazamure umusaruro.

Ku byerekeye ubworozi, nabwo burazamuka binyuze mu gutera intanga amatungo cyane cyane ingurube.

Ingurube ni itungo Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko rizaba igisubizo cyo kwihaza mu biribwa bikize ku ntungamubiri mu myaka myinshi iri imbere.

Ingurube n’inkoko niyo matungo magufi azashyirwamo imbaraga ngo yunganire ibindi bihingwa bitanga intungamubiri.

Inka zo zahariwe gutanga amata.

Mu imurika ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ribera ku Murindi wa Kanombe hamurikirwa byinshi birimo ibitoki, ibijumba, ikoranabuhanga mu guhinga no guhunika umusaruro ndetse no kuwongerera agaciro.

Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 17 rikagira insanganyamatsiko igira iti: ‘ubuhinzi budahungabanywa n’ibihe, umutekano w’ibiribwa mu buryo burambye’.

Ku byerekeye ubworozi bw’ingurube, aborora aya matungo bavuga ko muri iki gihe hari kumurikwa ikoranabuhanga mu gutera intanga no kubyibushya aya matungo.

Aborozi bari no kwerekwa uko intanga ziterwa ingurube kugira ngo zifate bitagoranye.

Abo mu kigo kimurika ibyakozwe ngo ingurube zibeho neza kitwa Vision Agribusiness Farm Ltd bavuga ko zimwe mu ngurube bamurika zifite ibilo 300 kandi bikaba byakwiyongera kuko zikiri nto.

Aho abo muri iki kigo bamurikira ibyo bakora

Shirimpumu uyobora iki kigo avuga ko iyo abantu bigiye ku bandi, hari ibyo babungukiraho kandi bigirira akamaro impande zombi.

Si ingurube gusa zimurikwa n’abo muri iki kigo kuko bamuritse n’amafarasi n’inka.

Ifarasi ni itungo rigira imbaraga nyinshi ariko abantu benshi bataramenya ibyaryo

Ifarasi ni itungo rigira imbaraga nyinshi kandi rikenera ibiribwa bimeze neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Rwigamba niwe wafunguye iri murika bikorwa ryatangiye kuri uyu wa Kane taliki 01, Kanama, 2024.

Yashishikarije abahinzi n’aborozi kwitabira gusura iryo murikabikorwa rya 17  bakiga ubumenyi n’ikoranabuhanga bizafasha kongera umusaruro, no kuwufata neza, bigateza imbere ubikora.

Hari kandi na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss.

u Rwanda ruvuga ko abaturage barwo bihagije mu biribwa ku kigero kigera kuri 70%

Iki gihugu kiri mu biteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda cyane cyane ubw’imbuto n’imboga.

Ambasaderi wa Israel Einat Weiss yari ari mu baje gufungura iri murikabikorwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version