Bakurikiranyweho Gukura Utugabanyamuvuduko Mu Modoka

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 22 bafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho gukura mu modoka zabo utugabanyamvuguduko.

Muri bo harimo abashoferi 18 bafashwe batwaye imodoka zitwara abagenzi zakuwemo utugabanyamuvuduko cyangwa tudakora n’abatekinisiye bane bacyekwaho kubafasha mu kudukuramo no kutubuza gukora neza.

Iteka rya Perezida  no 25/01 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015 niryo  riteganya ko imodoka yose itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo, igomba kuba ifite akagabanyamuvuduko kayifasha kutarenza umuvuduko wa 60Km/h.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko kugendera ku muvuduko ukabije ari imwe mu ntandaro y’impanuka.

Ati: “Mu bafashwe harimo abari barakuye mu modoka utugabanyamuvuduko, abadushyizeho buto (bouton) ituma tumera nk’udufunze ntidukore bakanakuraho GPS ngo tudatanga amakuru y’uko barengeje umuvuduko, abari baraducometse ku buryo tutabasha guhagarika ikinyabiziga mu gihe kirengeje umuvuduko wagenwe n’abari baraturegeye ku muvuduko uri hejuru y’uwagenwe.”

Rutikanga aburira  abashoferi bose bagerageza gukura utugabanyamuvuduko mu modoka cyangwa guhindura imikorere yatwo bagamije kwihuta cyane no kugendera ku muvuduko urengeje urugero, ko batazihanganirwa.

ACP Rutikanga

Umwe mu bashoferi bafashwe wari utwaye imodoka itwara abagenzi rusange (coaster), yavuze ko yagize uburangare bwo kutagenzura akagabanyamuvuduko k’imodoka.

Yavuze ko bimuhaye isomo bityo igihe azasubirira mu muhanda, azajya abanza kugenzura neza imodoka ko yujuje ibyangombwa byose.

Kimwe na mugenzi we w’umutekinisiye wafashwe, yashimangiye ko ari bo bafasha abashoferi kudakoresha uko bikwiye utugabanyamuvuduko, asaba abandi batekinisiye n’abashoferi guhindura imyumvire baharanira umutekano wo mu muhanda.

Yavuze ati: “Abatekinisiye nitwe dufite uruhare runini mu gutuma imodoka zitagendera ku muvuduko wagenwe kuko ari twe tubafasha gukuramo utugabanyamuvuduko zikagendera ku muvuduko utaragenwe”.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko impanuka nyinshi zibera mu muhanda ahanini ziterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda burimo kugendera ku muvuduko ukabije no gutwara banyoye ku bisindisha.

Uru rwego ruvuga ko  ko 90% by’impanuka ziba zishobora kwirindwa binyuze mu guhindura imyumvire no  kubahiriza amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version