Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Kwishyura Mituweli, Umujyi Wa Kigali Uracyari Uwa Nyuma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Mu Kwishyura Mituweli, Umujyi Wa Kigali Uracyari Uwa Nyuma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 June 2021 9:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mutuelle de Sante ni ingirakamaro mu mibereho y'Abanyarwanda
SHARE

Mu rwego rwo gufasha abaturage kwisungana ngo abishoboye bafashe abatishoboye kwivuza, Leta y’u Rwanda yatangije uburyo biswe Mutuelle de Santé. Kuza ubu ubwitabire mu kuyitanga bwakomeje kuba buke mu Mujyi wa Kigali.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwishingizi, Rwanda Social Security Board( RSSB) ivuga ko Intara ya mbere yishyura neza buriya bwisungane ari Intara y’Amajyepfo ifite ijanisha rya 89.4%, igakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite ijanisha rya 87.4%,  hagakurikiraho Intara y’i Burengerazuba ifite ijanisha rya 84.0%, Intara y’i Burasirazuba ikabanziriza Umujyi wa Kigali ifite 83.3%, Umujyi wa Kigali ugaheruka ufite ijanisha rya  79.0%.

Ku byerekeye uko uturere twarushanyijwe mu kwishyura buriya bwisungane, Akarere ka Gisagara karacyari aka mbere kakagira ijanisha rya 95.0%, hagakurikiraho Akarere ka Gakenke gafite 93.0%, kagakurikirwa n’Akarere ka Nyaruguru gafite ijanisha rya 92.0%, hagakurikiraho Akarere ka Nyamagabe gafite ijanisha rya 91.5%, Akarere ka gatanu kakaba Ruhango ifite 91.2%.

Uturere dutanu twa nyuma mu gutanga buriya bwisungane Kicukiro niyo ya mbere mu turere 30 tugize u Rwanda.

Ni gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kwivuza badahenzwe

Ifite ijanisha rya 75.2%, igakabanzirizwa na Rutsiro ifite ijanisha rya  78.2% , ikabanzirizwa na Nyagatare ifite ijanisha rya 79.4%, nayo ikabanzirizwa na  Nyarugenge ifite ijanisha rya 80.1%, Akarere ka Gasabo kakabanziriza utu dutanu twa nyuma n’ijanisha rya 80.4%.

Imwe mu mpamvu ituma uturere tw’Umujyi wa Kigali tuza mu twa nyuma mu gutanga buriya bwisungane ni uko dutuwe n’abantu ahanini bafite ubundi bwishingizi cyangwa bashoboye kwiyishyurira imiti.

Ibi akenshi biterwa n’uko abifite banenga ko buriya bwishingizi hari imiti butishyura cyangwa ikishyurwa bitinze.

Bahitamo kutayishyura ahubwo bakiyemeza kuzajya biyishyurira ubwabo

RSSB ivuga ko ku rwego rw’igihugu kwishyura mituweli biri ku ijanisha rya 85.9%

TAGGED:featuredGisagaraKicukiroMutiweliRwandaUbuzimaUbwisungane
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisi 160 Bamaze Imyaka Itatu Muri Sudani Y’Epfo Batashye Mu Rwanda
Next Article Gari Ya Moshi Za Mbere Zikoresha Murandasi Ya 5G Zatangiye Akazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?