Ububanyi n'Amahanga
Mu Mafoto: Gen Kainerugaba Yarangije Urugendo Yakoreraga Mu Rwanda

Lt Gen Mohoozi Kainerugaba wari uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yarangiye urugendo rwe. Ku kibuga cy’indege cya Kigali yaherekejwe na bamwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.
Hari kandi n’ubuyobozi muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda.
Mu minsi itatu amaze mu Rwanda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahuye na Perezida Kagame, asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi, asura Kigali Arena.
Perezida Kagame kandi yamugabiye inka z’Inyambo kuri uyu wa Kabiri taliki 15, Werurwe, 2022.

Yaherekejwe na Gen Willson Rwagasana

Ku kibuga cya Kanombe

Babanje kugirana ikiganiro mbere y’uko yurira indege imusubiza iwabo
Amafoto: The New Times