Mu Rwanda
Mu Mafoto: Uko Amatora Ku Rwego Rw’Umurenge Yagenze

Kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda haraba amatora mu rwego rw’Umurenge. Ni amatora y’abagize Komite mu byiciro bitandukanye.
Abari buyobore ariya matora babanje kurahirira kuza gukora neza ibyo bashinzwe.
Haratorwa abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye ni ukuvuga abagore bangana na 30%, abagize Komite nyobozi z’Inama z’Igihugu ku Murenge, harimo n’abafite ubumuga.
Abiyamamaje bagomba kubanza kuvuga ibyo biteguye kumarira ababatora.
Amafoto y’uko ibintu byifashe Taarifa imaze kubona yaturutse mu Karere ka Ngoma, muri Ruhango, muri Rwamagana, muri Nyarugenge, n’ahandi.
Ni amafoto yashyizwe kuri Twitter z’utu turere.
Mu karere ka Ngoma baba bateguye ndetse bazana n’igisabo n’uduseke
Abafite ubumuga nabo baratora ababahagarariye ku rwego rw’Umurenge
Abakoresha amatora bagomba kubanza kurahira
Aha ni mu Ruhango
Nyarugenge mu cyumba cy’Itora
Amatora aba yateguwe mu mabara y’u Rwanda n’umuco warwo
i Rwamagana
Hose hateguye neza