Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Mu Mafoto: Uko Amatora Ya Komite Y’Umudugudu Yifashe Hirya No Hino

Published

on

Hirya no hino mu Rwanda hari kubera amatora y’abagize Komite y’Abagize Umudugudu.

Ni amatora yari ateganyijwe gutangira saa moya za mu gitondo ariko ahari aho byatinze kubera ko bamwe mu bagize Inteko itora batinze.

Zimwe mu mpamvu twamenye zabiteye mu cyaro ni uko hari abazindutse bajya gucyemura utubazo two mu rugo harimo no kwahirira inyana n’iyindi.

Muri aya masaha, amatora yatangiye ndetse hari amafoto Taarifa yahawe n’abari ku ma site ndetse n’aho twakuye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uko ibintu bihagaze kugeza ubu.

Ikigaragara ni uko aho ariya matora yabereye hateguwe neza kandi nk’uko bisanzwe mu matora yo mu Rwanda bikaba bisa n’ubukwe.

Nyarugenge:

Mu Murenge wa Nyarugenge ahitwa mu  Gatare

Babanje guhabwa amabwiriza

Gasabo:

Mu Murenge wa Kimirongo nabo baje gutora kandi bakurikije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Abaseseri bararahira

Ruhango:

Ruhango i Shyogwe bateguye neza

Amatora yo mu Rwanda asa n’ubukwe bw’aho

Bahawe ikaze

Nyamagabe:

Mu murenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe

Karongi:

Mu murenge wa Murambi nabo babukereye

Agaseke kagenewe gutorerwamo. Aha ni i Murambi muri  Karongi

Nyaruguru:

Abaturage bo mu Murenge wa Kibeho barahiza abaseseri.