Kuri uyu wa Gatandatu Taliki 02, Mata, 2022 mu Rwanda hasomwe Misa yo kwibuka umugabo wabereye u Rwanda inshuti kugeza atabarutse witwaProf Paul Farmer.
Prof Farmer yabeyere u Rwanda inshuti cyane arufasha mu bibazo rwari rufite harimo no kuvura abaturage barwo bari bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi yabakomerekeje haba ku mutima no ku mubiri.
Cardinal Antoine Kambanda niwe wayoboye igitambo cya Misa cyo kwibuka nyakwigendera Prof Paul Farmer uherutse gutabaruka azize uburwayi.
Mu isengesho rye, Cardinal Kambanda yavuze ko Imana itabura kwibuka ibyiza Paul Farmer yakoreye abantu muri rusange n’ibyiza yakoreye Abanyarwanda by’umwihariko.
Ni Misa yitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Madamu Jeanette Kagame, Prof Agnes Binagwaho, Dr Tharcisse Mpunga, Dr Valentine Uwamariya.
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali nibo baririmbye muri iriya Misa.
Umunyamerika Dr. Paul Farmer washinze Umuryango Partners in Health ari na wo Kaminuza y’Ubuzima y’i Butaro (University of Global Health Equity, UGHE) ishamikiyeho.
Yitabye Imana kuwa Mbere taliki 21, Gashyantare, 2022 afite imyaka 62.
Dr. Farmer yari inshuti ikomeye y’u Rwanda mu myaka isaga 20 ishize.
Yazize urupfu rutunguranye kuko yaguye mu buriri bwe ari mu Rwanda.
Muri Kanama 2019, Perezida Paul Kagame yamwambitse umudali wiswe Order of Outstanding Friendship – Igihango, kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko.
Ubwo yakiraga uwo mudali, Dr Farmer yavuze ko u Rwanda rwamubereye isomo rikomeye mu myaka yose amaze akorana narwo bya hafi.
Ati “Ndi umunyamahirwe ukomeye kuba ndi inshuti y’u Rwanda mu gihe cy’ibinyacumi bibiri bishize, bikaba akarusho guhinduka Umunyarwanda.”
Icyo gihe yanavuze ko yiteguye gukorana n’u Rwanda mu yindi myaka 20 iri imbere ndetse no kurenzaho.
Perezida Kagame yamushimiye akazi akora n’uruhare yagize mu kugeza ubuzima ku rwego bukwiye kubaho.
Ati “Ibyo wakoze mu myaka yose mu gihugu cyacu by’umwihariko, byakomeje kuba ku izingiro ry’iterambere ryacu muri urwo rwego. Hari byinshi byakozwe ku ruhare rwawe na bagenzi bawe ndetse turabashimira cyane. Ufite imiryango myinshi, Partners in Health ni umuryango wawe, mu Rwanda turi umuryango wawe, umuryango wacu wa Kagame ni umuryango wawe, uri mu rugo.”
Kagame yamwambitse umudari w’agahebuzo.
Urubuga rwa Partners in Health rugaragaza ko uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2005.
Wafashije cyane Guverinoma mu guhangana n’icyorezo cya SIDA, guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no gufasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage 860,000 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.
Muri ubwo bufatanye kandi harimo imikoranire n’Ibitaro by’Akarere bya Butaro byo mu karere ka Burera, bimaze kuzobera mu kuvura indwara za kanseri.
Ikigo cy’Icyitegererezo mu kuvura kanseri cya Butaro, Butaro Cancer of Excellence, cyafunguwe mu 2012.
Buri mwaka kivura abaturage 1, 700.
Mu mwaka 2015 uyu muryango wibarutse umushinga mushya, University of Global Health Equity (UGHE), k’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’inkunga ya Bill & Melinda Gates Foundation na Cummings Foundation.
Iyi kaminuza Dr. Farmer yari ayibereye umuyobozi w’icyubahiro (Chancellor), mu buzima bwayo bwa buri munsi iyoborwa na Prof Agnes Binagwaho.
Ubwo inkuru y’urupfu rwa Prof Paul Farmer yamenyekanaga Prof Binagwaho yavuze ko ari “incamugongo”, ariko ko uriya mugabo yabayeho ubuzima bwe neza kandi “azahora yibukwa”.
Dr. Farmer ubuzima bwe bwose yabukoresheje mu buvuzi, urwego yari afitemo impamyabumenyi ihanitse (Ph.D.) yavanye muri Harvard University, yanigishagamo.
Uko Misa yitabiriwe mu mafoto:
Amafoto: Kigali Today