Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 16, Mutarama, 2024 ingendo ziva Huye, Nyamagabe, Nyamasheke-Rusizi zahagaze bitewe n’uko uyu muhanda waraye usenyutse nk’uko inkuru yacu yaraye ibitangaje.
Amafoto menshi azindutse agaragara kuri X, arerekana ko igice cy’iburyo uva Huye ugana Uburengerazuba cyaridutse kigana mu gishanga.
Ni ukuriduka gukomeye kuko n’ibyuma bitangira imodoka zikoze impanuka ngo ntizitorome mu gishanga nabyo byaridutse bitembana n’ubutaka.
Umunyamakuru wa RBA waraye uhageze bikiba yavuze ko n’igice cyari kigikomeye nacyo cyagaragaraga nk’ikiri kwika gahoro gahoro.
Meya wa Huye Sebutege Ange uyobora Huye yavuze ko inzego z’ubuyobozi ziri bwicarane zirebe icyakorwa ngo uyu muhanda wogere kuba nyabagendwa.
Kimwe mu bigo by’ubwubatsi bw’imihanda cy’Abashinwa nicyo cyawubatse nk’uko amakuru dufite abivuga.
Ni umuhanda uturiye umugezi wa Mwogo, ahantu hahora amazi y’uwo mugezi kandi hakaba n’imvura nyinshi.
Ikindi ni ko uyu muhanda wari utaratahwa ku mugaragaro.