Muri Kigali Convention Center haraye habereye imurika ry’igitabo cyanditswe n’umunyamakuru Barbara Umuhoza yise SHAPED. Ni ijambo ry’Icyongereza rivuga ‘Uwigizwe, Uwaremye, Uwahanzwe…’Iki gikorwa kitabiriwe n’abantu barenga 200 barimo Ambasaderi Robert Masozera uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingoro ndangamurage n’Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi.
Ikindi gikomeye cyabaye mu muhango wo kumurika kiriya gitabo ni uko hatangijwe n’umushinga uzaterwa inkunga na Banki ya Kigali ugamije gushishikariza abantu kwandika amateka y’ubuzima bwabo wiswe Our Stories Matter Initiative.
Barbara Umuhoza yashimiye abatabiriye uriya muhango, avuga ko bigaragaza ko kwandika ari igikorwa gifite agaciro mu Banyarwanda.
Uyu munyamakuru akaba n’umwanditsi avuga ko yiteguye gukomeza kwandika.
Ati: “ Turashimira abitabiriye uyu muhango bose n’abadushyigikiye. Imana ibahe umugisha. Biragaragaza uburyo bashyigikira abanditsi bikanagaragaza ko kwandika byubashywe kandi rero byaduteye ishema n’umwete wo gukomeza kwandika.”
Umuhoza avuga ko ari iby’agaciro kuzakomeza gukorana na Banki ya Kigali mu mushinga witwa Our Stories Matter Initiative.
Ni umushinga ugamije guha Abanyarwanda uburyo bwo kwandika ibyababayeho kugira ngo amateka yabo atazasibangana nibatabaruka.
Ubusanzwe kandi ni igikorwa gituma ubwonko bw’umuntu bukora neza, bagatyara kandi bikaruhura umutima no mu mutwe hakaruhuka.
Uretse kuba biha abasomyi uburyo bwiza bwo gukoresha ubwonko bwabo, kwandika bitanga n’umukoro wo gusoma.
Niyo mpamvu abanditsi beza baba ari n’abasomyi beza.
Umuhango wo kumurika igitabo SHAPED cya Barbara Umuhoza wasusurukijwe kandi n’abahanzi barimo Jules Sentore, Masamba na Band yabo yitwa Gakondo Band.
Abahungu ba Barbara Umuhoza nabo bahamirije biratinda.
Umushinga ‘Our Stories Matter Initiative’ uzakorwa binyuze mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwandika ku buzima bwabo, kuvuga inkuru zabo mu buryo butandukanye guhera ku ntambwe ya mbere kugeza igihe inzozi zabo zibereye impamo.
Barbara Umuhoza yavuze ko kugira ngo atangire kwandika byamujemo akiri muto kandi abishishikarizwa na Nyina.
Umubyeyi we yakundaga kumuzamira ikaramu n’urupapuro ngo yandike uko umunsi we wagenze.
Byaje kumukukiramo bituma akunda gusoma no kwandika.