Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kimaze gutangaza ko Kirehe, Kicukiro na Ngoma ari two Turere twatsindishije cyane kurusha utundi, aka nyuma kaba aka Nyaruguru.
Ni ibisubizo byagaragaye mu bizamini byakozwe mu mashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
NESA yatangaje ko abakobwa batsinze ku kigero cya 53,2% mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 46,8%.
Guhera saa cyenda kuri uyu wa Kabiri tariki 19, Kanama, 2025 nibwo NESA yatangaje ibyavuye mu bizamini byakozwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye, icyiciro rusange.
Mu banyeshuri 149,206 biyandikishije ngo bakore ibizamini bya Leta by’ icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024/2025, ababikoze ni abanyeshuri 148,702.
Muri bo, abatsinze ni 95,674, bangana na 64.35% y’abanyeshuri bose, barimo abahungu bari ku kigero cya 49.8% n’abakobwa bari ku kigero cya 50.2%.