Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Ubwo impande zombi zasinyaga inyandiko y'amahame agenga ibizagenderwaho mu gutuma intambara ihagarara.

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 19, Kanama, 2025 i Doha harahurira intumwa za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’iz’Umutwe AFC/M23 baganire ku mahame bemeranyijeho azagena uko intambara yahagarikwa mu buryo burambye.

Mu Cyumweru cyarangiye Tariki 17, Kanama, hari inyandiko yoherejwe n’abahuza bo muri Qatar yohererejwe AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa ngo buri ruhande ruyisuzume mbere yo guhura ngo baganire uko ibiganiro byo guhagarika intambara byakomeza.

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu ngingo zizasuzumirwa muri Qatar zirimo ihagarikwa burundu ry’imirwano no kurekura imfungwa.

Yagize ati: “Itsinda tekiniki ry’ihuriro ryacu rizajya i Doha gusuzuma iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano no kurekura imfungwa hashingiwe kuri ayo mahame”.

Congo-Kinshasa ivuga ko abantu bayo bazajya muri Qatar kurengera inyungu z’igihugu.

Hashingiwe ku mahame yasinyiwe muri Qatar, buri ruhande rwasabwaga kubahiriza ingingo ziyakubiyemo bitarenze tariki ya 29, Nyakanga kugira ngo hategurwe ibiganiro by’amahoro byagombaga gutangira bitarenze tariki ya 8, Kanama.

Iby’ingenzi byagombaga kubahirizwa harimo ihagarikwa rya burundu ry’imirwano ariko ntibyakozwe kuko buri ruhande iyo ruciye urundi urwaho rururasa.

Hiyongeraho ko buri ruhande rushinja urundi gukomeza gufunga abantu barwo, AFC/M23 ikavuga ko Leta ya DRC yanze gufungura abantu bayo 700 barimo abanyamuryango n’abakekwaho kuba bo.

Kinshasa yemeza ko igihe cyo kubafungura kitaragera, ko izabikora ari uko amasezerano yarangije gusinywa mu buryo budakuka.

Qatar yatangaje ko yamenye impamvu zateye buri ruhande kudasinya ariya masezerano, itangaza ko iri gukora ibikenewe ngo habeho ubwumvikane.

Icyakora kumvikanisha impande zihanganye biracyari ikibazo kuri Qatar kuko buri ruhande rusa n’urutsimbaraye ku byo rwemera.

N’ubu AFC/M23 yagaragaje ko ubutumwa buzajyana intumwa zayo i Doha bufite umurongo butagomba kuzarenga.

Amakuru ava i Goma aho uyu mutwe ufite icyicaro avuga ko ushaka ko Kinshasa igomba kubanza kurekura abantu bayo ifunze, ikintu Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko bizakorwa ari uko hamaze gusinywa amasezerano nyayo agenga ihagarikwa rya burundu ry’iriya ntambara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version