Mu Mibare: Uko Ibibazo By’Abageze Mu Zabukuru Bihagaze Mu Rwanda

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ivuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022 yerekana ko abantu 862.929 ari abageze mu zabukuru, ni ukuvuga ko bagize 6,5% by’abaturage bose.

Abenshi muri bo ni  abagore (506.462) n’aho abagabo bakaba bake  (356.467).

Ikindi kandi ngo abenshi mu bageze mu zabukuru batuye mu cyaro kuko ari abantu 708,967 ni ukuvuga 7,4% by’abaturage bose b’u Rwanda mu gihe 153.962 bangana na 4,2%, batuye mu mijyi.

Iteganyamigambi rigaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bageze mu za bukuru uzakomeza kuzamuka mu myaka iri imbere.

Imibare yavuzwe haruguru ni iy’Abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Ikibazo gikomereye abageze mu zabukuru ni ubumuga.

Ubumuga bujyanirana no gusaza butuma kugera mu zabukuru bizahaza umuturage.

Nibura abantu 108.729 bafite imyaka twavuze haruguru bafite ubumuga.

63% ni abagore na ho 37% ni abagabo  kandi muri bo 81,6% batuye mu cyaro.

Icyakora byerekana ko imibereho y’abaturage yarushijeho kuba myiza kubera ko barya neza, bakivuza kandi ibihitana abantu bakiri bato bikaba byaragabanutse.

Ikibabaje kandi ni uko abenshi muri bo basaziye mu bujiji.

Imibare yerekana ko 50% mu basheshe akanguhe mu Rwanda batigeze bakandagira mu ishuri.

44,5% bize amashuri abanza; 3,1% bize ayisumbuye na ho abagera kuri 1,1% ni bo bize kaminuza.

Imyigire ya ntayo igaragara mu bagore kurusha abagabo kandi abatazi gusoma no kwandika biganje mu bagore kuko bihariye 53,9%.

Mu bashobora gusoma, 46,8% bazi Ikinyarwanda, Igifaransa ni 2,2%, Icyongereza ni 1,8% naho Igiswahili ni 2,7%.

Abagera kuri 12,9% by’abakuze baribana, ab’igitsina gore nibo benshi.

Amabati ni byo bikoresho byiganje mu bisakaje inzu zabo (64,9%).

Abafite umuriro w’amashanyarazi ni 55,1% naho 97,0% bacana inkwi, amakara cyangwa ibyatsi.

2,8% ni bo bafite bakoresha murandasi, 36,4% bafite telefone zisanzwe; 9,7% bakagira izigezweho.

Abagera kuri 28,3% by’abakuze bavukiye ahatandukanye n’abo batuye ubu; mu bituma bimuka hakaba harimo ibibazo by’ubukungu, iby’imiryango n’ibindi. 243.350 bari mu bikorwa bibyara inyungu byiganjemo ubuhinzi.

Abanyamahanga batuye mu Rwanda bari mu cyiciro cy’abakuze cyane ni 117.375, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba ari cyo gihugu gifite umubare munini.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko uko umubare w’abasaza n’abakecuru wiyongera ari ko bizaganisha ku igabanuka ry’abafite imbaraga zo gukora mu gihugu na byo bifite ingaruka zo kongera ubukene.

Ikindi kandi ngo bizazana inkomyi mu mitangire y’amafaranga ya pansiyo mu buryo burambye, ikiguzi cyo hejuru cya serivisi z’ubuvuzi, gukenera kwitabwaho ari benshi, ubwigunge butewe no kwibana ku bakecuru [kuko abagore ari bo baramba kurenza abagabo] n’ibindi.

Mu mwaka wa 2022, ku isi hose habarurwaga abagera kuri miliyoni 771 bafite imyaka kuva kuri 65 gusubiza hejuru, hafi 10% by’abatuye isi yose.

Iki cyiciro cyarazamutse cyane ndetse biteganyijwe ko kizagera kuri 16% mu 2050 na 24% mu 2100.

Ibihugu bifite umubare munini w’abageze mu zabukuru ni ibifite ubukungu buteye imbere nk’u Buyapani (30%), u Butaliyani (24%) na Finland (23%). Ibihugubu bifite umubare muto ni iby’Abarabu na Afurika.

Ibyerekeye politiki y’u Rwanda ku bageze mu zabukuru

Guverinoma y’u Rwanda  mu 2021 yashyizeho politiki y’abageze mu zabukuru imurikwa ku mugaragaro muri Gicurasi hagamijwe gushyiraho uburyo abageze mu zabukuru bagera ku burenganzira bwabo mu buryo bwuzuye.

Igamije kubongerera ubushobozi, kubatera inkunga kugira ngo badasigara inyuma muri sosiyete nyarwanda.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe mu 2015, rigena ko abafite ubumuga bagomba kubaho mu bwisanzure, kwihaza, kugira agaciro n’ubuzima buzira umuze.

Iyi politiki kandi ikubiyemo ibijyanye n’uko ibibazo bikomereye abageze mu zabukuru bigomba gushakirwa ibisubizo mu cyerekezo 2050 na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi (2017-2024), NST1.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version