Abajura bacunze Padiri wa Paruwasi ya Nkanka mu Karere ka Rusizi ageze hafi ya Kiliziya bamwambura utwo yari afite twose barigendera.
Ku bw’amahirwe ye, ntibamukomerekeje cyangwa ngo bamwice.
Uyu muntu wihaye Imana tutari buvuge amazina avuga ko abajura bamwigirijeho nkana ahagana saa mbiri z’ijoro taliki 23, Nyakanga, 2023 ni ukuvuga ku Cyumweru.
Avuga ko bamwambuye ibyo yari afite byose birimo telefoni y’akazi, amafaranga, perimi n’ibindi.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki ya 23 Nyakanga, 2023 ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba (20h00) asohotse muri Kiliziya nibwo abajura bamwambuye.
Yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “ Kuri uwo mugoroba ku saa mbiri zibura cumi n’itanu (19h45) nasohotse mu rugo aho tuba nyuze mu kayira kari munsi ya Kiliziya, mbona umuntu anturutse imbere ansatira arambwira ngo muhe ibyo mfite byose, mubaza impamvu abinyaka nyuma haba haturuka abandi babiri baransaka.”
Mu byo bamutwaye hari harimo Frw 20,000.
Yavugije induru umuzamu wa Paruwasi n’abayituriye baramuhurura, abajura bariruka.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Nkanka bavuga ko ubujura bukorerwa mu gice batuye ari bwinshi k’uburyo hari n’ahantu badashobora guca ku manywa.
Basaba inzego za Leta gufatanya n’iz’umutekano hagashakwa igisubizo cyavanaho ubujura.
Abaturage bavuga ko abajura bibasiye Umurenge wabo baba bitwaje intwaro za gakondo n’imbwa z’impigi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkanka nabwo bwemeza ko bumaze iminsi bwakira ibirego by’abaturage bakorewe ubujura, bafite n’ibimenyetso.
Ntivuguruzwa Gervais uwuyobora ati “Tumaze iminsi twakira ibirego n’ibimenyetso bigaragara ko hari gukorwa ubujura burengera, hakazamo n’urugomo.”
Yanavuze ko bari gukusanya imyirondoro y’abakekwaho gukora ubujura.
Yizeza abaturage ko nk’ubuyobozi bari kubikurikirana, abasaba gukaza amarondo, gutabarana no kwirinda kugenda ari umwe.
Ntivuguruzwa avuga ko mu iperereza bari gukora, hari ibimenyetso bamaze gukusanya bihuriza ku mazina amwe namwe bityo ngo gufata abakekwa ntibizagorana.
Umurenge wa Nkanka uturanye n’umurenge wa Gihundwe ari nawo Mujyi munini w’Akarere ka Rusizi.