Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Minsi Ine Abantu 35 000 Bafashwe Bishe Amabwiriza Kuri COVID-19-CP Kabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Mu Minsi Ine Abantu 35 000 Bafashwe Bishe Amabwiriza Kuri COVID-19-CP Kabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2021 12:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu minsi ine ishize hasohotse amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 harimo na Guma mu Karere na Guma mu Mujyi wa Kigali, abantu 35 000 bafashwe bayishe.

Umuvugizi wayo Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko iriya mibare igaragaza ko abantu bakomeje kwica ariya mabwiriza.

Avuga ko ari imibare minini kuko ubusanzwe hari ubwo habarurwaga abantu 11 000 mu Cyumweru, ariko ngo kuba kugeza ubu ari abantu 35 000 mu minsi ine byerekana ko ari ‘ikibazo gikomeye.’

Ikindi Polisi ivuga ko giteye inkecye ni uko hari abantu benshi bakomeje kujya muri za Sauna ngo biyuke ibyuka hanyuma bumve ko bakira COVID-19.

Ikindi Polisi yabonye  ni uko hari abantu bajya gusura abarwayi ba COVID-19 mu ngo zabo.

Imibare Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko bakusanyije muri iyi minsi ine ingamba nshya zo kwirinda COVID-19 zimaze zitangajwe yerekana ko hafashwe imodoka 200 zigenda amasaha y’umukwabo yageze, Moto zirenga 200 n’abantu 1000 bafatiwe mu ngo bazihinduye akabari.

Ati: “ Iyo urebye ukuntu ubwandu bwiyongera, abarwara kiriya cyorezo n’abo gihitana bakiyongera ariko ukabona abantu barengaho bakica amabwiriza yo kucyirinda wibaza impamvu. Tuzakomeza gukangurira abantu kucyirinda, ababirenzeho tubahane.”

Ni ubwa mbere mu Rwanda hapfuye abantu icyenda bazize COVID-19 mu munsi umwe nk’uko imibare yaraye itangajwe na RBC yabitangaje.

Mu bapfuye harimo n’uruhinja rufite amezi atanu y’amavuko.

TAGGED:AmabwirizaCOVIDfeaturedKaberaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Kugabanya Ibiciro Byo Kwipimisha COVID-19
Next Article Abayobozi Bakuru b’Ingabo Z’u Bwongereza Bashyizwe Mu Kato
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?