Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Minsi Yo Kwibuka Hari Abashinze Imisaraba Bashinyagurira Abarokotse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Minsi Yo Kwibuka Hari Abashinze Imisaraba Bashinyagurira Abarokotse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 April 2024 1:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare itangazwa n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ivuga ko Akarere ka Gasabo ari ko kagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha utundi hagati y’italiki ya 07 n’iya 13, Mata, 2024. Mu byaha byakozwe muri iyi minsi hari dosiye eshatu z’abantu bashinze imisaraba mu butaka bagamije gutoneka abarokotse Jenoside.

RIB yatangaje ko muri icyo gihe, yakurikiranye amadosiye 52 harimo abakekwa bagera kuri 53 n’ibyaha byakozwe 66.

Ibyinshi muri byo ni uguhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hakiriwe ibyaha 21 bingana na 40.4%, hakurikiraho iby’ingabitekerezo ya Jenoside bigera kuri 17 bifite 32.7%, gupfobya Jenoside hagaragara ibyaha 9 bingana na 17.3%, kuyihakana hagaragara ibyaha bibiri bingana na 3.8, kuyiha ishingiro hagaragara ibyaha bibiri bingana na 3.8% ndetse icyaha cy’ivangura kimwe kingana na 1.9%.

Amakuru atangwa na RIB avuga ko iyo urebye uko ibi byaha byinjiye, ubona ko mu gihe nka kiriya mu mwaka wa 2023 hinjiye ibyaha 56 n’aho mu mwaka wa 2024 mu gihe nka kiriya hinjira ibyaha 52.

Ukirikije uko uturere twagaragayemo ibyaha dukurikirana, usanga Akarere ka Gasabo ari ko kagize ibi byaha byinshi kuko Gasabo gafite amadosiye atanu angana na 9.8%, hagakurikirahi Kayonza ifite amadosoye atanu nayo angana n’iryo janisha, Nyagatare ikazaho ifite amadosiye ane agana na 7.8%, Gicumbi igakurikira n’ibyaha bine nayo ikagira iryo janisha, Karongi ni uko, Rwamagana ikaza ifite amadosiye atatu n’ijanisha rya 5.9%, Kamonyi ikurikira Rwamagana ikaba yaragaragayemo ibyaha bitatu bifite ijanisha rya 5.0%, hagakurikiye Huye ifite bitatu na 5.9%, Nyamasheke bitatu(5.9%) nyuma hakaza Nyarugenge nayo ifite bitatu na 5.9%.

Ubugenzacyaha kandi buvuga ko hari amadosiye umunani y’ibyaha btanzweho ibirego mu mwaka wa 2024 ariko ababirimo ntibamenyekana.

Muri uyu mwaka abantu 39 nibo bafunzwe mu gihe mu mwaka wa 2023 abafunzwe bari 56, hagati aho hakaba hari abantu batandatu bagishakishwa.

Ubugenzacyaha butangaza ko mu mwaka wa 2024 mu minsi irindwi yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hari abantu bashinyaguriye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gushing imisaraba ngo babereke ko bapfuye cyangwa bapfushije.

Nicyo gisobanuro cy’umusaraba mu myumvire y’Abanyarwanda.

Ikusanya ry’iyi mibare kandi ryerekana ko abagabo ari bo benshi bakurikiranyweho ibyaha muri kiriya gihe kuko ari abantu 42 bafite ijanisha rya 79.2%, mu gihe abagore ari abantu 11 bafite ijanisha tya 20.8%.

RIB kandi yasanze abenshi mu bakurikiranyweho kiriya cyaha ari abantu bari bariho mu gihe cya Jenoside kuko abangana na 45.3% bafite imyaka iri hagati ya 31 n’imyaka 44.

Abafite hagati y’imyaka 17 n’imyaka 30 ni abantu 13 bangana na 24.5%, abandi 12 bafite hagati y’imyaka 45 n’imyaka 58 y’amavuko bakaba bangana na 22.6%  mu gihe abantu bane ari bo bafite hejuru y’imyaka 59 y’amavuko.

Aba bangana na 7%.

Muri rusange isesengura RIB yakoze ishingiye ku birego yakiriye, rigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo igabanuka kandi ikagabanya n’ubukana bikorwamo.

Ndetse ngo n’ubukana ibyo byaha byakoranwaga bwaragabanutse biva mu bikorwa birimo n’ubwicanyi bisiga biri mu magambo asesereza cyangwa amagambo ashengura umutima.

Umuvugizi wa RIB  Dr. Murangira B. Thierry ati: “Muri rusange isesengura rishingiye ku birego RIB yakira, rigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo igabanuka. Ikindi  ni uko ubukana ibi byaha byakoranwaga mu myaka yo hambere buri kugabanuka cyane. Ubukana burava mu bikorwa by’ubugome bukabije bijya mu magambo asesereza cyangwa ashengura umutima”.

Dr. Thierry B.Murangira

Ku rundi ruhande avuga ko ayo bagambo agomba kurwanywa agacika burundu.

Ugereranyije mu myaka itanu (5) ishize 2020-2024, amadosiye yo mu Cyumweru cyo kwibuka yagabanutse ku kigero cya -7.2% bingana n’amadosiye 4.

Nubwo bigaragara ko hari intambwe igaragara yatewe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abakiyifite bagirwa inama na RIB yo kuyireka, bakareka no kuyikwirakwiza mu bana babo cyangwa urubyiruko.

RIB kandi isaba abantu bafite amakuru yaho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yatawe kubivuga igatabururwa igashyingurwa mu cyubahiro.

TAGGED:AbatutsiAkarerefeaturedJenosideKamonyiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto Yaranze RDF Ihabwa Ipeti Na Perezida Kagame
Next Article M23 Iri Kwakira Abahoze Bakorana Na Tshisekedi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?