Mu Mutwe Wa Rusake Habamo Isaha Iyibwira Ko Igihe Cyo Kubika Kigeze

Abatuye mu mujyi no mu cyaro bazi neza ko saa kenda z’ijoro rusake iba igomba kubika. No ku manywa nabwo kandi ibika saa kenda. Ni iki kiri mu mutwe wa rusake cyiyibwira ko isaha runaka igeze, ko igomba kubika?

Ni ikibazo abantu benshi batajya bibazo ariko gikwiye gutera amatsiko abantu bakunda kwibaza ibintu n’ibindi cyane cyane abafata umwanya bagatekereza ku mikorere y’ibinyabuzima bitandukanye.

Iki kibazo kijya gusa n’ikindi kibaza impamvu inyoni mu gitondo ‘zizinduka ziririmba’.

Hari ikinyamakuru kitwa Current Biology kivuga ko impamvu rusake ibika ari uko mu mutwe wayo harimo isaha.

- Advertisement -

Rusake ifite isaha mu mutwe wayo uyibwira ko saa kenda zigeze, igahita ibika.

Ntibiyisaba  kubitekereza ho kabiri, ahubwo bihita byikora.

Ni nk’uko umuntu nawe umubiri we umutegeka gusinzira iyo ijoro riguye, ukamutegeka no kubyuka iyo igitondo gitangaje.

Igitangaje ni uko hari n’amafi yifitemo isaha iyabwira igihe runaka cyo kujya guturaga amagi no gukora ibindi akeneye kugira ngo abeho.

Umwarimu w’ibinyabuzima muri Kaminuza yo mu Buyapani witwa Takashi Yoshimura avuga ko henshi ku isi abantu benshi bazi neza ko iyo rusake ibitse, ubwo umugoroba uba uje cyangwa urukerera rukaba rugeze, ubwo bagatangira gufata ingamba zo gucyura amatungo cyangwa izo kuzindukira mu mirimo itandukanye.

Uyu mwarimu nawe yaje kwemeza ko mu mutwe wa rusake habamo isaha kandi ikora neza kurusha iba mu muntu.

Isaha yo mu mutwe wa rusake ikora neza k’uburyo niyo rusake cyaba iri ahantu hari urumuri rwinshi kandi ari mu ijoro, bitayibuza kubika ku isaha isanzwe ibikoreraho.

Impamvu hano tuvuga urumuri ni uko urumuri rubuza ubwonko gusohora umusemburo ugena ibitotsi.

Prof Yoshimura avuga ko kwiga imikorere y’imibiri y’inyamaswa cyangwa amatungo runaka ari ingenzi mu bushakashatsi ku binyabuzima kugira bamenye neza itandukaniro hagati y’umuntu n’ibindi binyabuzima cyane cyane ku byerekeye ubwonko, umutima n’izindi nyama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version