Kaminuza Y’U Rwanda Ishimirwa Ko Yumviye Inama Z’Umugenzuzi W’Imari

Kaminuza yú Rwanda Ishami ry'uburezi mu Karere ka Kayonza.Ifoto@Taarifa Rwanda.

Abagize Komisiyo mu Nteko y’u Rwanda ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta bashima ko hari imyanzuro myinshi Kaminuza y’u Rwanda yashyize mu bikorwa mu nama yari yarahawe ubwo yagenzurwaga na PAC  ubushize.

Prof Didas Kayihura uyiyobora n’abandi bakorana bari bitabye abagize iyi Komisiyo kuri uyu wa Gatanu babazwa ibyo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze mu bikorwa byabo mu igenzura aherutsemo, babitangaho ibisobanuro.

Batanze ibisobanuro ku bibazo bitandukanye, muri rusange bagaragaza ko hari ibyo bakosoye n’ubwo hari ibikeneye amikoro, igihe n’abahanga bo kubishyira mu bikorwa.

Ku ngingo yerekeye ko hari abarimu bakora abandi bakavunika kandi urebye banganya amashuri n’umushahara cyangwa ibindi bagenerwa n’amategeko, Prof Kayihura yavuze ko buryo igihe umwarimu amara yigisha giterwa imiterere y’isomo rye, ubuhanga bwe n’umushahara we ariko avuga ko ibyo nabyo byashakiwe umuti.

- Kwmamaza -

Ati: “Hazabaho gusaranganya amasomo muri za Koleje kugira ngo ufite make aha n’aha, abone aho yuziriza andi, ufite menshi nawe aruhuke”.

Ubusanzwe Kaminuza y’u Rwanda ikomatanyije ibigo 14 kandi ibyo byose bigomba guhurizwa muri gahunda imwe igenga imikorere y’iki kigo cya Leta kirera intiti.

Ku byerekeye iby’uko basanze iki kigo kitarashyiraho inyandiko iboneye igena imikorere yacyo, abayobozi bacyo bavuze ko basanze iyari ihari igomba kubanza kwitonderwa, ikanonorwa, igahuzwa n’imikorere y’ikigo nka Kaminuza y’igihugu.

Ni ikigo kandi gikoresha abantu barenga 1300 bafite ubumenyi n’ubundi buryo butandukanye bose bagomba kugira amategeko ngengamikorere abareba n’ubwo batandukanye muri ubwo buryo.

Icyakora PAC yashimye ko ubwo cyabonye ubuzima gatozi bugiha uburyo bwo gukora kishyiriyeho imirongo, ari uburyo bwo gukora ayo mategeko cyangwa se amabwiriza kizagenderaho mu kurerera u Rwanda.

Depite Valens Muhakwa uyobora PAC ati: “Ubwo mwabonye ubwo buryo ahasigaye ni ugushyiraho iyi mirongo ibagenga”.

Ku byerekeye ubushakashatsi, Prof Kayihura avuga ko ishami ry’ubushakashatsi rigira ibice bibiri kuko hari ubw’abarimu n’ubw’abanyeshuri, ubw’aba bwo bukaba ari isomo riyoborwa n’umwarimu.

Ubw’abarimu bureba umwarimu ku giti cye, agashaka amafaranga yo kubutangaza, bwaba bureba ikigo runaka, akacyoherera umushinga kikamutera inkunga.

Hari abandi bo baha izindi kaminuza umushinga wabo  kugira ngo barebe niba hari abo washishikaza bakawutera inkunga.

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko ibyo nabyo biri kugororwa kandi ko bizatanga umusaruro ku buryo icyo kitazongera kugaruka mu bibazo Umugenzuzi w’Imari ya Leta yayisanzemo.

Ku byerekeye imishinga iki kigo cyatanze mu mwaka giheruka kugenzurwamo, abari bagihagarariye imbere y’iriya Komisiyo bavuze ko muri kiriya hari amasoko 161 yatanzwe na Kaminuza afite agaciro ka Miliyari Frw 52 zirenga.

Nubwo PAC ivuga ko hari iyatinze kugenzurwa ishyirwa mu bikorwa ryayo, Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko byatewe ahanini ni uko amenshi mu masoko apiganirwa n’ibigo bitaraba inararibonye mu kuyashyira mu bikorwa, kandi bikibanda ku masoko yo gutanga ibikoresho byo mu byumba by’ubushakashatsi, labo.

Umwe mu bayobozi ba Kaminuza ati: “Kubigenzura biragorana kubera ko abo bantu nabo baba bazarira, ariko muri iki gihe turashaka gukorana n’ibigo byo mu Rwanda bishobora gutanga ibyo bintu kandi hari  itegeko riherutse gutangaza igihe kitarengwa bigomba gukorerwa kandi bikava mbere mu gihugu”.

Mu gusobanura uko iki kigo giteganya gukoresha imitungo yacyo iri hirya no hino PAC ivuga ko ipfa ubusa, abayobozi bacyo bavuze ko ubwinshi bwayo busaba kuyisaba buhoro buhoro.

Nk’ubu iki kigo gifite imitungo ya Miliyari Frw 350 iri  muri za campus 10, bikaba imwe mu mpamvu ituma kuyisana bihenda, bigasaba kubanza gukusanya abakozi n’ibikoresho.

Ubu kandi, nk’uko abayobozi bayo babivuga, hari iyo muri campus ya Huye yamaze gusanwa, hari izindi zasanwe muri Nyagatare zifite agacioro ka Miliyari Frw 2 zirenga.

Muri rusange hari Inyubako 709, ibibanza 154 n’ibindi byinshi bitahita bisanwa ako kanya.

Depite Muhakwa yashimye ibisobanuro bahawe avuga ko bizeye ko ibyo bijejwe na Kaminuza y’u Rwanda bizeye ko bizakorwa, abasaba kurenga intambwe y’ibiganiro bakajya no mu bikorwa.

Yabasabye kandi ko umutungo wa Kaminuza wose bagomba gushaka uburyo bwo kuwitaho no kuwubungabunga, bagashyiraho n’inyandiko igenga Kaminuza.

Prof Didas Kayihura yavuze ko inama bahawe bazazikurikiza uko zakabaye kandi ko ubutaha bazagaruka bagaragaza intambwe yatewe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto