Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mwaka Wa 2022, Ubukungu Bw’u Rwanda Buzazamukaho 6%- Min Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Mu Mwaka Wa 2022, Ubukungu Bw’u Rwanda Buzazamukaho 6%- Min Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2022 10:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko imibare itangwa na Minisiteri y’imari n’ingenamigambi ndetse n’izindi nzego z’ubukungu bw’u Rwanda yerekana ko ubukungu bwarwo mu mwaka wa 2022 buzazamukaho 6% ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2021 kuko bwazamutseho 10.9%.

Hari uwabireba akavuga ko ubukungu buzazamuka gahoro bitewe n’uko bwasubiye inyuma ariko siko bimeze.

Bapima ijanisha ry’izamuka ry’ubukungu mu mwaka runaka bagereranyije n’uko uwabanje wari umeze, bakareba urwego inzego z’ubukungu runaka zazamutseho ugeranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wabanje.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku ijanisha rigera ku 10.9%  mu mwaka wa 2021 ugeraranyije n’uko inzego z’ubukungu bwarwo zamanutse zikagera kuri -3.4%  mu mwaka wa 2020, ubwo COVID-19 yacaga ibintu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kubera ko muri iki gihe( 2022) inzego nyinshi z’ubukungu zisa n’izasubiye ku murongo wegera uwo zahozemo mu mwaka wa 2019 na mbere yawo ibintu bikimeze neza, abahanga bavuga ko umuvuduko wo kuzamuka k’ubukungu uzagenda gacye ariko ko aka gacye kavugwa aha ntigasobanuye gusubira inyuma cyangwa kudindira ku bukungu ahubwo ni uko ibintu bizaba bigenda nk’uko byahoze, ku ‘muvuduko usanzwe’

Tugarutse ku byo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ku byerekeye ubukungu bw’u Rwanda, yemeza ko izamuka ry’ubukungu bwarwo no kuba ruri ku muvuduko utanga icyizere byatewe n’ingamba zirimo no gushyiraho Ikigega mbaturabukungu kiswe Economic Recovery Fund.

Ndetse yaraye atangije icyiciro cya kabiri cyacyo, aho cyashyizwemo Miliyoni $ 150

Kiri mu byatumye imigambi y’ubukungu Leta yari yarashyizeho mu kiswe Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1/2017-2024) idahungabana cyane.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko urwego rw’inganda mu Rwanda rwazamutse ku kigero cya 13,4%, urwego rwa serivisi ruzamuka ku kigero cya 12% n’aho urw’ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 6,4%.

- Advertisement -

Imwe mu ngamba zatumye ibintu bitaba  bibi cyane ni uko Abanyarwanda bitabiriye kumva gahunda Leta yabahaye ngo birinde COVID-19 harimo no kwikingiza ari benshi.

Kugeza ubu Abanyarwanda bangana na 65% bamaze

guhabwa doze ebyiri z’inkingo.

Icyakurikiyeho ni uko Guverinoma yafunguye ibikorwa byinshi kugira ngo abaturage bakore biteze imbere.

Iyi Guverinoma iherutse no gukuraho( mu buryo bw’itegeko) kwambara agapfukamunwa!

Imbogamizi ku bukungu…

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko mu gihe ubukungu bw’u Rwanda buri mu nzira yo kuzahuka, hari imbogamizi zirimo izishingiye ku bibazo rusange biri ku Isi muri iki gihe.

Harimo ikiguzi cy’ubwikorezi mpuzamahanga, intambara ibera muri Ukraine, n’icyorezo cya COVID-19 kikigaragara hamwe na hamwe ku isi kandi n’aho u Rwanda ruhafite inyungu.

Nk’uko bimeze ku Rwanda, n’ahandi ku isi mu mwaka wa 2022, umuvuduko w’ubukungu bw’Isi uzagabanyuka ugere kuri 3,6%;  bitandukanye n’uko wari umeze mu mwaka wa 2021 aho wari  6,1% .

Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bwo umuvuduko wabyo uzagera kuri 3,8%.

Kuri iki gice cy’Umugabane w’Afuruka, mu mwaka wa 2021 umuvuduko wari uri kuri 4,5%

Imibare ivuga ko ku rwego rw’isi, umuvuduko w’ubucuruzi

uzava ku gipimo cya 10,1% wariho mu 2021 ugere kuri 5% muri 2022.

Ibi bizaba ku rwego rw’ubucuruzi muri rusange, ariko mu rwego rw’izamuka ry’ibiciro, biteganyijwe ko bizazamuka kuri 7,4%  bivuye kuri 4,7%  byari ho mu mwaka wa 2021.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente avuga ko iri zamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga ndetse n’imiterere y’ubukungu n’ubwikorezi by’umwihariko, ari byo bigira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda muri iki gihe.

Yakomoje no ku izamuka ry’ibiciro mu Rwanda…

Dr Ngirente Edouard usanzwe ari n’umuhanga mu by’ubukungu  kuko yabyigiye muri Kaminuza iri mu zikomeye y’i Louvain mu Bibiligi avuga ko imibare yerakana ko mu buryo bw’impuzandengo, mu mezi atatu ya mbere ya 2022, mu Rwanda ibiciro byazamutse ku gipimo cya 5,9%

Ni izamuka riri hejuru ugereranyije n’amezi atatu ya mbere y’umwaka ushize wa 2021, kuko iki gipimo cyari kuri 2,1%.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko ibiciro byo mu Rwanda byakomeje kuzamuka k’uburyo ukwezi kwa Mata, 2022 kwarangiye  ibiciro byariyongereye ku gipimo cya 9,9%, mu gihe mu kwezi kwa gatatu( Werurwe), 2022, iki gipimo cyari kuri 7,5%.

Izamuka ry’ibikomoka kuri Petelori naryo ryatumye hari ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe byazamutse.

Ibikomoka kuri Petelori byarahenze

Minisitiri w’Intebe yavuze ku masoko yo hirya no hino mu gihugu hari abacuruzi  bazamuye ibiciro kandi ‘nta mpamvu ifatika’ bashingiyeho.

Guverinoma y’u Rwanda ngo yashyizeho izindi ngamba zirimo  igenzura rihoraho mu masoko

hagamijwe kureba ko abacuruzi batazamura ibiciro uko bishakiye nta mpamvu no kureba ko uburenganzira bw’umuguzi bwubahirizwa.

Hari na Nkunganire Guverinoma yashyizeho ngo zifasha abaturage kutishyura menshi mu bintu runaka hanyuma bakabura na macye mu bindi.

Urugero ni nko guhendwa kuri tike y’imodoka bigatuma uzabura ayo kwishyura Mituelle de Santé.

Guverinoma yashyize Nkunganire ku giciro cy’ibikomoka kuri peteroli.

Ubu igiciro cya lisansi kuri pompe kiyongereyeho Frw 103 gusa mu gihe hari kwiyongeraho Frw  218 iyo hatabaho Nkunganire ya Guverinoma nk’uko Dr Ngirente abyemeza.

Ikindi ngo ni kuri mazutu, igiciro kiyongereyeho  Frw   167, mu gihe hari kwiyongeraho  Frw 282 iyo hatabaho iriya Nkunganire.

Ibi bivuga ko kuri lisansi na mazutu, Guverinoma yigomwe Frw 115 kuri litiro, kugira ngo yorohereze abakora ingendo cyane cyane yirinda ko hari amafaranga yiyongera ku giciro cy’urugendo.

Ikindi kandi, ngo  binyuze mu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera, hari gahunda zatangiye zigamije kubona ibicuruzwa ku yandi masoko afite ibyo u Rwanda rukeneye (alternative markets), urugero nk’amavuta, isukari n’ingano.

Guverinoma ikomeje kandi kugirana ibiganiro no kureshya abashoramari bifuza kubaka mu Rwanda inganda zitandukanye bikazongera umusaruro  w’ibitunganyirizwa mu Rwanda.

Icyiciro cya Kabiri cya Ikigega Nzahura bukungu…

Kuva iki kigega cyashyirwaho, Guverinoma yaracyaguye. Amafaranga yasaranganyijwe mu byiciro byose by’ishoramari bitandukanye, uhereye ku byiciro binini by’ubucuruzi kugera ku byiciro bito.

Muri uyu Mujyo, Guverinoma y’u Rwanda yaraye itangije icyiciro cya kabiri cy’imari iri muri iki kigega.

Ni ikigega ubundi gicungwa na BDF na BRD. Cyaraye gishyizwemo izindi Miliyari Frw 250.

Umwihariko w’iki cyiciro cya kabiri  ni uko hazibanda cyane k’ukugufasha abafite imishinga y’ishoramari mishya cyangwa abashaka kwagura ishoramari basanganywe  kugira ngo rikomeze gushyigikira izahuka ry’ubukungu.

TAGGED:COVID-19featuredGuverinomaIkigegaNgirenteUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Zari Zisanzwe Zikoresha Igifaransa Ariko Ubu Hari Umwihariko
Next Article Abapolisi Bagiye Kujya Mu Butumwa Bw’Amahoro Bibukijwe Ibyo Kwirindwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?