Bisa n’aho bitangaje ndetse bigoye kubyemera, ariko abahanga mu binyabuzima bemeza ko mu mwaka miliyoni 20 ishize, umuntu yahoranye umurizo uza kuvaho kubera imikorere idasanzwe yabaye mu turemangingo fatizo twe.
Iyi mikorere niyo bita genetic mutation mu Cyongereza cy’abahanga mu binyabuzima.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya New York barasuzumye basanga hari imikorere idasanzwe yabaye mu kanyabuzima fatizo bita TBXT gasanzwe kaba mu bantu no mu bindi bisabantu.
Ibi bisabantu ni inguge n’ingagi. Inguge mu Cyongereza bazita Chimpanzees n’aho ingagi bazita Gorillas.
Akanyabugingo fatizo kitwa TBXT kagizwe n’inyuguti 300 ziri mu ntimatima zako nk’uko umuhanga witwa Bo Xia abyemeza.
Imikorere idasanzwe yakavutsemo mu gihe cy’imyaka miliyoni 20 ishize, ni yo yatumye abantu ndetse na bimwe mu bisabantu batakaza umurizo.
Burya umwana mu nda ya Nyina aba afite umurizo
Birashoboka cyane ko hari abasomyi ba Taarifa batari bazi ko iyo umwana ari mu nda ya Nyina hari igihe kigera akaba afite umurizo!
Uyu murizo niwo uza guhinduka utugufa duto tugize umusozo w’uruti rw’umugongo.
Uyu musozo bawita coccyx cyangwa tailbone( igufwa ry’umurizo).
Ya mikorere twavuze mu bika byabanje ivugwaho gutuma abatu batakaza umurizo bahoranye mbere, yatewe ni icyo abahanga bise Alu, aka kakaba akantu kaje kuvangira imikorere yari isanzwe mu ntimatima y’akaremangingo fatizo, bituma icyahoze ari umurizo wagaragaraga inyuma kizimira buhoro buhoro uko imyaka yahise indi igataha.
Mu Kinyejana cya 19, Umwongereza witwa Charles Darwin yanditse mu gitabo yise The Descent of Man ko hari ibimenyetso yabonye byerekana ko hari impinduka mu miterere y’abantu b’ubu n’abasekuru babo, ariko ntiyashoboye gusobanura ko umusozo w’uruti rw’umugongo w’umuntu wahoze ari umurizo we.
Ibindi bisabantu bidafite umurizo ni ingagi, inguge, inkende zo mu bwoko bwa Bonobos n’igisabantu kitwa Orangutans.
Kuba umuntu yaratakaje umurizo bishobora kuba biri mu byamufashije kugenda yemye, agendesha amaguru abiri.
Ese ubundi umurizo ufite akahe kamaro?
Umurizo w’ifi uyifitiye akamaro gatandukanye n’aho umurizo w’inka uyifitiye.
Umurizo w’ifi uyifasha koga mu mazi ifite icyerekezo gihamye mu gihe umurizo w’inka uyifasha kwirukana amasazi ayiruma no kwerekana uko yumva imerewe. Ikimasa cyarakaye kiteguye kurwana n’ikindi gishinga umurizo.
Imbwa, injangwe na kangaroos ni inyamaswa zifite umurizo uzifasha kwicara, kwiruka no guhagarara zikumva zihamye, zifite icyo bita ‘balance’.
Umurizo w’inkende uzifasha kurira ibiti no kubimanuka mu buryo bworoshye kandi zidakoze impanuka.
Akandi kamaro k’umurizo ni uko ari uburyo bwo gutumanaho, inyamaswa ikaba yaha indi ubutumwa runaka binyuze mu murizo.
Hari indirimbo abana bigaga mu mashuri y’incuke ya kera baririmbaga bavuga ko ‘injangwe izunguza umurizo, ihekenya amenyo’.
Nibyo koko iyo injangwe yarakaye hari uburyo izunguzamo umurizo kimwe n’uko iyo imbwa yishimiye shebuja nabwo igira uko ibyerekana ikoresheje umurizo.
Inyamaswa isa n’ihene yo mu ishyamba bita deer iyo yumvise umunuko uterwa n’uko intare ziri hafi aho, izunguza umurizo mu rwego rwo kuburira izindi ko zugarijwe n’akaga.
Hari n’imirizo y’inyamaswa runaka iba irimo uburozi k’uburyo uwo murizo uba ari intwaro ikomeye.
Inyamaswa nk’imiserebanya zifite ubushobozi bwo kwikata umurizo kugira ngo zijijishe izindi nyamaswa ziba zizihiga ngo zizirye.
Nta nyamaswa ifite umurizo uyifitiye akamaro yaruta inyoni.
Umurizo w’inyoni( ni ukuvuga ya mababa asa n’ahagaze ari inyuma) niwo uyifasha kuguruka iva hasi ijya hejuru, ndetse yagera no hejuru ku butumburuke yifuza, igashobora kuguruka mu buryo bw’umurambararo yumva itekanye.
Uriya murizo niwo utuma itabirinduka bityo ikaguruka itekanye.
Iyo inyamaswa igize ibyago igacika umurizo, iba igize ubusembwa bukomeye bwatuma ishobora no gupfa.