Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Demukarasi Idashingiye Ku Baturage- Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Nta Demukarasi Idashingiye Ku Baturage- Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 October 2021 9:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo yaraye agejeje ku Bakuru b’ibihugu, aba Guverinoma, abahanga muri Politiki n’abanyamakuru mpuzamahnga, Perezida Paul Kagame yavuze ko burya Demukarasi nyayo igomba kuba ishingiye ku baturage b’igihugu runaka n’ibyo bo bashaka.

Iriya nama yabivugiyemo yitwa World Policy Conference, ikaba iri kubera muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, mu Mujyi wa Abu Dhabi.

Iyi nama  irigirwamo ibibazo bireabana na Politiki biri ku isi n’uburyo bwacyemurwa.

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yavuze ko  Demukarasi nyayo yagombye kwita ku byifuzo by’abaturage, ikareba umwihariko wabo n’amateka yabo.

Avuga ko Demukarasi igomba kureba ibyo abaturage bashaka ikabibaha.

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko kutumva iri hame, hari aho bituma abantu bamwe bagira urujijo mu gusobanura Demukarasi.

Yagize ati: “ Ntidushobora kuvuga Demukarasi idashingiye ku bushake bw’abaturage, aho batuye, n’ibyo bo ubwabo bifuza.”

Demukarasi: Ubutegetsi bw’abaturage

Demukarasi ni ijambo ry’Ikigereki rihuje amagambo abiri Democracy dēmos bivuga abaturage na  kratos  bivuze ubutegetsi.

Ni uburyo bwo kuyobora burangwa n’uko abaturage mu bushake bwabo bahitamo uko bayoborwa, ababayobora n’abatora amategeko azabagenga.

Abatorwa ni abantu batoranywa n’abaturage kugira ngo bazakore mu nyungu rusange z’abaturage aho kuba mu nyungu z’abatowe, iz’imiryango yabo cyangwa iz’inshuti zabo.

Ku rundi ruhande ariko, uko imyaka yahitaga indi igataha, abantu batandukanye bahaye Demukarasi ibisobanuro bitandukanye ariko byose bihuriye ku ngingo y’uko abaturage ari bo bayobozi b’igihugu cyabo binyuze mu kwihitiramo ababayobora.

Abagereki nibo batangiye bwa mbere gukoresha ubu buryo bw’imiyoborere. Hari mu Kinyejana cya gatanu Mbere ya Yezu Kristu.

Byatangiriye mu Mujyi wa Athenes mu Bugereki, ku isonga hakaba umugabo witwaga Pericles watangije ubu buryo bwo kubaza abaturage uko bumva ibintu bigomba gukorwa.

Pericles

Ubu buryo bwaragutse bugera no mu bundi bwami bw’Abami bwategetsi isi harimo n’Abarimani.

Abaromani bo bari bafite na Sena.

TAGGED:AbaturageDemukarasifeaturedKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afite Imyaka 8, Ni Umuhanga Mu By’Isanzure Muto Kurusha Abandi Ku Isi
Next Article Mu Myaka Miliyoni 20 Ishize Umuntu Yari Afite Umurizo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?