Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rukiko Musonera Yagaragaje Gupfobya Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Mu Rukiko Musonera Yagaragaje Gupfobya Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 September 2024 3:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Germain Musonera ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavugiye mu rukiko amagambo ubushinjacyaha bwavuze ko ari gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rukiko hari aho yanyuzagamo akavuga ko ku musozi yari atuyeho batakaje Abatutsi benshi.

Mu kuvuga ibyo yavugiye mu rukiko UMUSEKE  uvuga ko yagize ati: “Mu Rwanda tuzi ko habayeho Jenoside yakoreweAabatutsi, nta mututsi watakaye ndetse nta mbaraga MDR yari ifite”.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko iyo mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo igaragaza uwo Musonera ari we nubwo ngo yemezaga ko ari uburenganzira bwe.

Ngo Urukiko rwagombye kubimubaza kuko kuba arimo kwiregura bitamuha ububasha bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Musonera yaje kwemera gukosora iyo mvugo avuga ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaje no kwerura  ko ishyaka rya MDR yabarizwagamo ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umwunganizi wa Musonera Germain Me Ndaruhutse Janvier we avuga  ko Umukiriya we atashobora kwihisha ubutabera kuko na mbere hose yazaga I Kiyumba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi , gusabira abahungu abageni kandi yaje no gushyingura Umubyeyi we.

Izo ni impamvu ashingiraho yemeza ko aramutse akurikiranywe adafunzwe atacika ubutabera.

Ubushinjacyaha, ku ruhande rwabwo, bwo buvuga ko mu gihe gito gishize hari ibimenyetso bishya bwabonye bishinja uwo bukurikirana.

Bushingira kuri ibyo buvuga ko aramutse adafunzwe ashobora kugora ubutabera cyangwa akabucika.

Musonera kandi yaje no kwemera ko hari imbunda yigeze gutunga ariko akemeza ko yabikoze ijoro rimwe.

Nyuma yo kumva icyo buri ruhande ruvuga,  urukiko rwavuze ko rugiye kubisuzuma rukazatanga umwanzuro taliki 10, Nzeri, 2024  saa kumi z’umugoroba.

TAGGED:featuredJenosideMuhangaMusoneraUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubufatanye Bw’Afurika N’Ubushinwa Buzakomeza Gutera Imbere- Kagame
Next Article Urubyiruko Rw’Abakorerabushake Ruzajya Ruhugura Abakoresha Umuhanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?