Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye abayobozi n’abahanga mu by’ingufu za nikeleyeri bari bamaze iminsi mu Rwanda mu nama yiga kuri izi ngufu.
Abo bayobozi bayobowe na Dr. Lassina Zerbo, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ikigo Rwanda Atomic Energy Board (RAEB).
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye uko u Rwanda na Afurika muri rusange bateganya gukoresha Ingufu za Nikeleyeri (Nuclear Energy) mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi adahagije.
Gasore yagaragaje ko mu biganiro by’iminsi ibiri bari barimo, baganiriye ku hashobora kuva ishoramari ryatuma ingufu za nikeleyeri zibyazwa umusaruro munini mu bihugu byabo.
Avuga ko izi ngufu zizafasha abatuye ibihugu kugira ahantu hatandukanye bakura izo gukoresha mu nganda no mu bindi bice by’ubuzima bw’ibihugu byabo cyane cyane ko isi ihanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Yongeyeho ati: “Mu myaka 25 iri imbere, tuzaba dukeneye umuriro urenze inshuro 10 uwo dufite uyu munsi kandi tuzi imigezi dufite, tuzi ahandi twavana umuriro ko hadahagije. Tubona rero ko ingufu za nikeleyeri ari zimwe mu zizadufasha kwihaza mu ngufu mu myaka iri imbere”.
Dr. Jimmy Gasore yavuze ko abahanga mu by’ingufu barebera hamwe uko ikoranabuhanga muri uru rwego ryarushaho gutezwa imbere kugira ngo rizafashe mu gutanga umusaruro uzikomokaho kandi uhagije.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), akaba Umujyanama mu by’ingufu ndetse n’umunyamuryango w’Akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Dr. Lassina Zerbo, yagaragaje ko u Rwanda na Afurika bikeneye ingufu zihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Dr. Zerbo yemeza ko igihugu kidafite amashanyarazi nta nganda kigira, bikadindiza iterambere.
Inganda zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri kugeza ubu zikorera mu bihugu 32, zigatanga amashanyarazi arenga 10% by’amashanyarazi atunganywa yose mu Isi.
Afurika y’Epfo itunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri angana na Gigawatt 8.154 mu isaha (GWh), Koreya y’Epfo igatunganya 171.640 GWh, na ho Amerika itunganya 779.186 GWh.