Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Habonetse Coronavirus Yihinduranyije Itazwi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Mu Rwanda Habonetse Coronavirus Yihinduranyije Itazwi

admin
Last updated: 25 July 2021 8:32 pm
admin
Share
SHARE

Ibipimo bimaze iminsi bifatwa na Minisiteri y’Ubuzima byerekanye ko hejuru ya 56% by’ubwandu bushya bwihariwe na coronavirus yihinduranyije ya delta, habonekamo na 13% y’ubwandu bwa coronavirus yihinduranyije itazwi.

Ibipimo byafashwe ku wa 17, 18 na 23 Nyakanga 2021 byaje kugaragaza abantu barenga 3965 banduye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko mu bantu basangwagamo ubwandu hagiye hanafatwa ibipimo byihariye harebwa ubwoko bwa virusi bafite.

Ati “Twasanze dufite ibipimo 242 byujuje ibisabwa kugira ngo tubashe gupima noneho ngo turebe ubwoko dufite ubwo aribwo. Ku byo twapimye byose delta ni 56,6 %, twasanze ari delta mu bipimo 137.”

Uretse delta, irindi janisha rinini ryagaragaye ni ibipimo 49 bingana na 20.2% basanzemo ya virusi isanzwe ya SARS-CoV-2 itagaragaza ukwihinduranya, bise ‘wild type’.

Ku mwanya wa gatatu haza coronavirus ya Epsilon yagaragaye bwa mbere muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabonetse mu bipimo 38 bingana na 15.7%.

Muri iyo mibare bigaragara ko mu bipimo 13 bingana na 5.4%, habonetsemo virusi yihinduranyije yiswe ko “itazwi”.

Hejuru y’izo, mu bipimo bine bingana na 1.6% habonetsemo coronavirus yihinduranyije yiswe Beta, yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo.

Haza n’igipimo kimwe kingana na 0.4% cyabonetsemo coronavirus ya B.1.526, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, ryahaye izina rya Eta. Yabonetse bwa mbere mu Bwongereza na Nigeria mu Ukuboza 2020.

Kuri iki Cyumweru nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera iminsi itanu ku minsi 10 yaherukaga kwemezwa ya guma mu rugo.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko hari icyizere ko abaturarwanda nibakomeza kubahiriza amabwiriza, nta kabuza ubwandu buzakomeza kumanuka.

Ati “Twizeye ko iyi minsi itanu iri imbere iza kudufasha kugira ngo iyi mibare imanuke.”

Uretse Uturere turi muri Guma mu rugo, mu turere twa Muhanga, Huye, Nyamagabe, Ruhango na Kayonza hari imirenge myinshi irimo ubwiyongere bw’ubwandu, ku buryo mu gihe kiri imbere ishobora gushyirwa muri guma mu rugo nk’uko Minisitiri Ngamije yabitangaje.

TAGGED:COVID-19DeltaDr Daniel Ngamijefeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Wamenya Ku Bubi Bwa Coronavirus Ya Delta Iyo Igeze Mu Mubiri
Next Article Ngabo Z’U Rwanda Muri Mozambique Tubafatiye Iry’Iburyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?