Mu Rwanda Hagiye Kwaduka Amagare Akoresha Amashanyarazi

Ikigo kitwa Ewaka n’ikindi kitwa AC Group basinyanye amasezerano akubiyemo ko mu gihe kitarambiranye ikigo Ewaka kizaba cyazanye amagare akoresha amashanyarazi mu Rwanda.

Hari na gahunda y’uko bazazana utwuma dukora nka moto bita scooters tuzajya tugeza abantu iyo bajya bihuse, badahenzwe kandi batangije ikirere.

Ku ikubitiro hazaba haze scooters 50.

eWAKA ifite intego yo kuzana byibuze izo scooters n’ayo magare byose  bigera kuri 500, bikazaba byageze mu Rwanda bitarenze impera z’umwaka wa 2023.

- Kwmamaza -

Intego ni  ugufasha u Rwanda kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije.

AC Mobility, eWAKA bateganya ko umwaka wa 2024 uzarangira ibyo binyabiziga bigera ku 1000 byarageze mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa eWAKA, Celeste Vogel yavuze ko ubwo bufatanye bwatewe n’uko u Rwanda ari igihugu kimaze kugera ku rundi rwego mu kuba isoko ry’ibigo bitandukanye muri Afurika.

Ati “Ibi byatumye dufata ibyemezo by’uko tugomba kwagurira ibikorwa byacu mu Rwanda, tugafatanya na kimwe mu bigo biri imbere mu gushakira ibisubizo ibibazo bijyanye n’ubwikorezi mu Rwanda.”

Avuga ko biteguye kwagura ibikorwa byabo bikegerezwa abantu benshi bityo bikazabafasha  ibibafasha gukomeza kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ku mugabane wose.

Uyobora AC Mobility Rwanda, Jones Kizihira avuga ko yishimiye iriya mikoranre kandi ko biteye ishema guha u Rwanda ibyiza nka biriya bitangiza ibidukikije.

Ati: “Ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi birakenewe cyane. Twizeye ko binyuze muri ubu bufatanye na eWAKA, tuzaha imbaraga ikoreshwa ry’amagare yikorera imizigo na za scooter bikoresha amashanyarazi mu Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda iherutse  gutangaza ko hari gahunda  yo kongera imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Intego ni uko nibura 20% by’imodoka zitwara abagenzi mu Rwanda, zizaba zikoresha amashanyarazi mu 2030.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version