Abayobozi Bakuru Muri FERWACY Bari Gukirikiranwa Na RIB

Ubugenzacyaha, RIB, bwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît. Hari n’amakuru avuga ko muyobozi w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah nawe akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutonesha.

Munyankindi yatawe muri yombi taliki 21, Kamena, 2023, akurikiranyweho gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Murenzi Abdallah we amakuru avuga ko akurikiranywe adafunzwe ku cyaha cyo kuba icyitso ku byaha byakozwe na Munyankindi.

Ku byerekeye uko biriya byaha byakozwe, Ubugenzacyaha bwirinze kugira ikintu bubitangaza ho kuko ‘bikiri mu iperereza’.

Amadosiye yabo ari gutunganywa ngo agezwe mu bushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , Dr. Thierry B.Murangira avuga ko icyaha baregwa gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa kandi ko uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze miliyoni 2 Frw.

Munyankindi afungiye kuri Station ya RIB ku Kimihurura.

Amakuru avuga ko intandaro y’ikurikiranwa rya Munyankindi ari uko mu minsi yatambutse, yasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, amushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iryo tsinda.

Ibi byaje kumenyekana muri Kanama, ubwo abakinnyi bari munsi y’imyaka 19 b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku magare bari bari  i Glasgow muri Ecosse bitabiriye Shampiyona y’Isi bahuriragayo inzara.

Aba bakinnyi bageze i Londres basanga indege yari kubajyana i Glasgow saa Mbili n’iminota 20 z’umugoroba yakuwe ku murongo, biba ngombwa ko bahava n’imodoka saa Yine z’ijoro, bakora urugendo rw’amasaha arindwi kandi babiri muri bo bafite isiganwa bukeye bw’aho.

Byatumye abantu bibaza impamvu abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bahura n’ibyo bizazane bakanabura ubitaho.

Ibyo bibazo byakanguye abantu bangira kugenzura urutonde rw’abari baje muri iryo rushanwa biza kugaragaraho izina: Uwineza Providence kandi adakora murI FERWACY.

Ni umugore wa Munyankindi.

Munyankindi asanzwe ari Umuyobozi wa Benediction Excel Energy Team, imwe mu makipe asiganwa ku magare mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version