Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Hakomeje Kugaragara Amavuta Yangiza Uruhu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Rwanda Hakomeje Kugaragara Amavuta Yangiza Uruhu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 February 2023 9:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu riherutse gufatira mu Karere ka Nyagatare amavuta menshi yangiza uruhu. Yayafatanye abagabo babiri, barimo umwe w’imyaka 28 n’undi w’imyaka 38 y’amavuko.

Bayacururizaga mu Mudugudu wa Mahoro, mu Kagari ka Rwimiyaga mu Murenge wa Rwimiyaga. Polisi yabasanganye amacupa 114 y’ariya mavuta yangiza uruhu.

Arimo ayitwa Claire, Dawavate, Dermasol, Diproson, Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème n’ayandi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Tukimara guhabwa amakuru n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mahoro ko[…]acuruza amavuta ya mukorogo, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu bageze aho acururiza bamufatana  amacupa 24 bageze no ku wundi ucururiza hafi aho nawe afatanwa amacupa 90.”

Abafashwe babwiye Polisi ko ariya mavuta bayakura muri Uganda, ariko ngo birinze gutangaza uko babigenza ngo bayinjize mu Rwanda batangire no kuyacuruza.

U Rwanda rufite urutonde rw’amoko 1,342 yamavuta atemewe kuhacururizwa.

Biterwa n’uko arimo ibinyabutabire byangiza uruhu rw’uyusize.

Bafatanywe amakarito arenga 100 y’amavuta yangiza uruhu

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.

SP Twizeyimana yihanangirije uwo ari we wese ucuruza cyangwa winjiza mu gihugu amavuta yangiza uruhu avuga ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Abafashwe  bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri sitasiyo ya Musheri kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB Yafashe Ibicuruzwa Bifite Agaciro Ka Frw 15,988,025 Bitujuje Ubuziranenge

TAGGED:AmavutafeaturedMagendumukorogoNyagatarePolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DJ Brianne Asubiranye i Burundi Na Kenny Sol
Next Article Ni Ryari Byemewe Ko Umwana Arerwa Na Mukase: Ibisobanuro By’Umunyamategeko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?