Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Hari Kwigwa Uko ‘Hakongera’ Guterwa Ibiti Gakondo Bihangana N’Izuba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Rwanda Hari Kwigwa Uko ‘Hakongera’ Guterwa Ibiti Gakondo Bihangana N’Izuba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2022 9:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda bakuru bazi ko mu myaka irenga 30 ishize hari ibiti byeraga mu Rwanda ariko ubu byacitse kubera ubwiyongere bw’abaturage bakenera aho gutura, guhinga no kwagurura imijyi. Icyakora abahanga b’Abanyarwanda bari gushakisha uko ibyo biti byari bizwiho kwihanganira ubushyuhe n’amapfa byakongera guterwa mu rwego rwo guhangana n’imihagurikire y’ikirere.

Bivugwa ko hari amoko 20 y’ibiti bya kimeza yacitse ariko ari kwigwa uko yakongera guterwa.

Akandi karusho ni uko ibyo biti bifite ubushobozi bwo gukurura ibyuka bishyushye bisanzwe bihumanya ikirere.

Iyo myuka bayita CO2.

Abita ku bidukikije bavuga ko kongera gutera amashyamba arimo ibiti kimeza kandi bikaba gakondo nyarwanda ari ikintu kigomba gukorwa vuba kigashyirwamo amafaranga kubera ko bizagirira akamaro ibisekuru bizaza.

Ndetse ngo ni ingingo igomba kuzigwamo mu nama mpuzamahanga iziga ku by’imihindagurikire y’ikirere izabera mu Misiri ahitwa Sharm El Sheikh guhera Taliki 6 kuzageza Taliki 18, Ugushyingo, 2022.

The New Times ivuga ko abahanga 10 mu byo kurinda ibidukikije bo muri Kaminuza y’u Rwanda bamaze kwihuza ngo bigire hamwe ubwoko bw’ibiti bumva byakongera guterwa ndetse n’icyo byasaba.

Umwe muri bo yitwa Aloysie Manishimwe.

Ubushakashatsi bari kubukorera mu biti bituriye Ishyamba rya Pariki ya Nyungwe, ibiti byo mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda bita Alboreturm ndetse n’ibiti by’i Kirehe ahitwa Ibanda Makera, aha hakaba ari ahantu hashyuha.

Byose birakorwa mu rwego rwo kureba niba u Rwanda rwashyiraho urutonde rw’ibiti rubona ko byaterwa ahantu hashyuha bityo bikagira uruhare mu kurengera ikirere cyarwo, mu Rwanda hakaba ahantu hahehereye hashobora no gutuma ibicu bikurura imvura byirema no mu bice bisanzwe bishyuha.

Amashyamba nibyo bihaha by’isi muri rusange.

U Rwanda rufite intego y’uko bitarenze umwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ibyuka biruhumanyiriza ikirere ku kigero cya 38%.

Si amagambo gusa kubera ko kugeza ubu rubura miliyari $7 ngo rubone miliyari $11 rwiyemeje kuzashyira mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Ruherutse kwakira miliyoni $320 ziyongera ku yandi rusanganywe yo gushyira muri uyu mushinga.

Wa muhanga twavuze harugugu, avuga ko we na bagenzi be baje gusanga mu ishyamba rya Nyungwe habamo ibiti bifite ubushobozi buruta bw’ibiti byo mu ishyamba rya Amazone mu kubika umwuka uhumanya ikirere, bigasohora umwuka mwiza abantu bahumeka.

Umwuka wa Carbon Dioxide niwo ushinjwa gutuma ikirere gishyuha.

Iyo ibiti bishoboye kuyikurura ari nyinshi, bituma igabanuka mu kirere kandi nabyo bikabona ingufu biwukeneyeho kugira ngo bikure.

Ibi byose binyura mucyo abahanga bita Photosynthèse.

Ishyamba rya Nyungwe ribarirwamo amoko y’ibiti arenga 1,068.

Imibare abahanga bahaye itangazamakuru ivuga ko kuva mu mwaka wa 1960 kugeza mu mwaka wa 2007, u Rwanda rwatakaje 64% by’ubuso amashyamba yari aruteyeho.

Ibiti gakondo kandi kimeza mu Rwanda nabyo byabigendeyemo kandi byari bisanzwe bifitiye abaturage akamaro haba mu buvuzi, mu buhinzi ndetse no mu bworozi.

Imibare abahanga b’Abanyarwanda bahaye bagenzi bacu ba The New Times yerekana uko amashyamba yangijwe mu myaka ishize:

Hagati y’umwaka wa 1960 kugeza mu mwaka wa 2015, ishyamba rya Buhanda ryatakaje 98 %, irya Gishwati ritakaza 93% , irya  Mashyuza ritakaza 92%, irya  Ibanda-Makera ritakaza 88%, irya Karama ritakaza 67%, irya  Dutake ritakaza 65 %, irya  Karehe-Gatuntu ritakaza 60%, irya Nyagasenyi ritakaza 58%,  irya Akagera ritakaza 58%, irya Mukura ritakaza 54%, irya Sanza ritakaza 51%, irya Mashoza ritakaza  51% n’irya Muvumba ritakaza 46%.

Andi mashyamba yatakaje ubuso by’ibiti ni ishyamba rya  Ndoha ryatakaje 26%, irya  Kibirizi-Muyira ryatakaje 22%, irya Busaga ryatakaje 16%, irya Nyungwe ryatakaje 10% ndetse n’iry’ibirunga ntiryasigaye.

TAGGED:featuredIbitiIkirereParikiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: OMS Irashaka Kugerageza Urukingo ‘Rushya’ Rwa Ebola
Next Article Pariki Z’u Rwanda Zirindwa N’Abarenga 500
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?