Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mudathiru Na Bagenzi Be Barimo Abasirikare Bashinjwa Gukorana Na RNC Bagiye Gusomerwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Mudathiru Na Bagenzi Be Barimo Abasirikare Bashinjwa Gukorana Na RNC Bagiye Gusomerwa

admin
Last updated: 23 March 2021 5:20 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa Kane ruzasoma urubanza ruregwamo abantu 32 barimo Rtd Major Habib Mudathiru n’abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda, baregwa ibyaha by’iterabwoba bishamikiye ku mitwe yitwaje intwaro ya P5 na FLN.

Ubwo kuburanisha uru rubanza byasozwaga ku wa 8 Ukuboza 2020, Perezida w’Inteko iburanisha, Umucamanza Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana, yatangaje ko ruzasomwa ku wa 15 Mutarama 2021, icyo gikorwa kiza gusubikwa.

Ku wa 24 Gashyantare 2021 nabwo byasubitswe kubera ubunini bwa dosiye, imyanzuro y’urubanza yari itaranozwa.

Byemejwe ko uru rubanza ruzasomwa ku wa Kane tariki tariki 25 Werurwe, saa yine.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu baregwa uko ari 32 harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru wahoze mu Ngabo z’u Rwanda. Bafatiwe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, nyuma y’ibitero ingabo z’icyo gihugu zagabye ku mitwe yitwaje intwaro.

Bashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019.

Baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Harimo n’irindi tsinda ry’abantu batandatu barimo abasirikare bane n’abasivili babiri, rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF.

Baregwa ibyaha birimo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

- Advertisement -

Muri rusange iyi dosiye iregwamo abasirikare batanu b’u Rwanda aribo Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat na Private Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, waburanishijwe adahari.

Baburanye bemera ibyaha byinshi mu byo baregwa.

TAGGED:featuredFLNMudathiruRNC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwoba Ni Bwose Muri Uganda Nyuma Y’Ibitero Byibasiye Sitasiyo Za Lisansi
Next Article RwandAir Yabaye Ikigo Cy’Indege Cya Mbere Muri Afurika Gikingije Abakozi Bose Covid-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?