Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mudathiru Na Bagenzi Be Barimo Abasirikare Bashinjwa Gukorana Na RNC Bagiye Gusomerwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Mudathiru Na Bagenzi Be Barimo Abasirikare Bashinjwa Gukorana Na RNC Bagiye Gusomerwa

admin
Last updated: 23 March 2021 5:20 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa Kane ruzasoma urubanza ruregwamo abantu 32 barimo Rtd Major Habib Mudathiru n’abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda, baregwa ibyaha by’iterabwoba bishamikiye ku mitwe yitwaje intwaro ya P5 na FLN.

Ubwo kuburanisha uru rubanza byasozwaga ku wa 8 Ukuboza 2020, Perezida w’Inteko iburanisha, Umucamanza Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana, yatangaje ko ruzasomwa ku wa 15 Mutarama 2021, icyo gikorwa kiza gusubikwa.

Ku wa 24 Gashyantare 2021 nabwo byasubitswe kubera ubunini bwa dosiye, imyanzuro y’urubanza yari itaranozwa.

Byemejwe ko uru rubanza ruzasomwa ku wa Kane tariki tariki 25 Werurwe, saa yine.

Mu baregwa uko ari 32 harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru wahoze mu Ngabo z’u Rwanda. Bafatiwe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, nyuma y’ibitero ingabo z’icyo gihugu zagabye ku mitwe yitwaje intwaro.

Bashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019.

Baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Harimo n’irindi tsinda ry’abantu batandatu barimo abasirikare bane n’abasivili babiri, rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF.

Baregwa ibyaha birimo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Muri rusange iyi dosiye iregwamo abasirikare batanu b’u Rwanda aribo Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat na Private Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, waburanishijwe adahari.

Baburanye bemera ibyaha byinshi mu byo baregwa.

TAGGED:featuredFLNMudathiruRNC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwoba Ni Bwose Muri Uganda Nyuma Y’Ibitero Byibasiye Sitasiyo Za Lisansi
Next Article RwandAir Yabaye Ikigo Cy’Indege Cya Mbere Muri Afurika Gikingije Abakozi Bose Covid-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?